Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nibabe bashaka uzasimbura, Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele ntazongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe

Perezida w’umuryango wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yatangaje ko nta gihe kinini afite ku Ntebe y’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Kuri uyu wa gatandatu aganira na Televiziyo Rwanda, Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports abajijwe niba azongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports manda ye nirangira yagize ati: Nsigaje umwaka umwe n’amezi abiri, kuyobora Rayon Sports harimo imvune nyinshi maze kunanirwa, kubwange undi ntawe yaza akayobora imyaka 4, uzaza nzamufata mwereke uko bikorwa. Mfite umuryango nkwiye kwitaho, umuntu ntabwo ari kampara.

uwayezu Jean Fidele yatorewe kuyobora Rayon Sports mu mwaka wa 2020, nyuma yakavuyo Kenshi kari kayirimo, ndetse kanatumye bigera mu nzego nkuru za Leta.

Uwayezu Jean Fidele wabaye mu ngabo z’u Rwanda aho agereye muri Rayon Sports yagerageje gukemura ibibazo yayisanganye ndetse kuri ubu umuntu yavuga ko ikipe yarimaze kujya mu murongo mwiza.

Related posts