Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Niba ushaka ko umukobwa agukunda by’ ukuri kora ibi bintu maze wirebere ngo aragusarira

 

Mu gihe wakunze umukobwa ukaba ukeneye ko nawe agukunda kandi akagukunda cyane hari ibintu usabwa gukora kandi ukabyitaho umunsi ku munsi.
Gukunda umuntu bitandukanye no kuba nawe yagukunda kandi nyamara ntakintu kidasanzwe akubonamo.Kugira ngo umukobwa agukunde bisaba kuba hari icyo yakubonyemo gishobora kuba kidasanzwe bigendanye n’ibyo umukorera umunsi ku munsi.Gukunda umukobwa ukamwitaho, ukamuba hafi umufasha mu buzima bwa buri munsi, kujya umwitegereza cyane mu gahuza amasomo, ni bimwe mubishobora gutuma amarangamutima ye ahura n’ayawe ubundi imitima yombi igakundana kakahava.

Mu isi itekereza ko urukundo ari amayobera niho , abakundana byanyabyo bahurira maze hakaza n’ababafasha kumva ko nta mayobera aba mu rukundo nk’uko Inyarwanda.com ibikora umunsi ku munsi.Muri uku gushaka ko umukobwa agusarira cyane ,umusore aba asabwa guha agaciro ibitekerezo by’uwo mwari akunda kandi akabyubaha.

Ikindi ni ukugira  inama uyu  ukobwa kandi akaba ari inama ishobora gutuma afata umwanzuro runaka ufite akamaro mu buzima bwe.Uyu musore arasabwa gushaka ahantu heza bagairira agatuma aho bari  harushaho kuba ntamakemwa.Niba muri kumwe akaba ari kuguha inama , urasabwa kuzemera kandi ukmugaragariza ko ibyo arimo kuvuga bishoboka , ukabikora udakoresheje amarenga gusa ahubwo ukanabivuga.

Nk’uko twabigarutseho haraguru kandi, kuba wakunda umukobwa cyane ndetse ukamwerekako urukundo umufitiye rudasanzwe , ukabimwereka ukemura bimwe mu byo yifuza bizagufasha kumutsindira.Ita kumarangamutima ye cyane , umenye niba afite ikibazo cyangwa niba yishimye mwifatanye muri byose.Umukobwa ushobora kugukunda by’ukuri arakureba agaterwa umunezero n’uko urimo kumwitaho bidasanzwe.

Mu by’ukuri , urukundo ni igikorwa cy’umutima gisaba imbaraga n’ubwitange  ndetse ni urugendo rukomeye kuko urukundo rusaba kwirengagiza wowe ubwawe ahubwo ukita kuri mugenzi wawe.Mu gihe wakurikije ibyo twakubwiye n’ibindi tugendaa tugarukaho mu nkuru zacu ntakabuza uzamutsindira.

Related posts