Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Niba uryama k’umusego murububu buryo uri mubyago, bihagarike nonaha, umusego mwiza wo kuryamaho nuwuhe?

.

Abantu benshi bakunda kuryama bafite umusego, hari nabatabasha gusinzira batawufite. Yego nimwiza m’ubuzima bwacu kuko utuma ijosi, umutwe ndetse n’igihimba biguma kumurongo umwe mugihe uryamye. Gusa nitwakwirengagiza ni ngaruka zawo mugihe ukoresheje umusego utari mwiza.

Abahanga bavuga ko atari byiza kuryama kumusego ukomeye cyane cyangwa worohereye cyane kuko byaguteza ibyago byinshi mubuzima bwawe harimo nibi bikurikira;

Dushingiye kubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Havard bwagaragaje ko kuryama kumusego ukomeye cyane cyangwa worohereye cyane, bishobora kukuviramo kuvunika ijosi ndetse no kubabara umugongo bitewe n’ubwoko bw’umusego waryamyeho.

Kubantu kandi bakunda kuryama bubitse inda sibyiza gukoresha umusego. kuko bitewe n’uburyo baryamamo umusego urabavuna cyane, dore ko umusego usa nkusunika umutwe ukagaruka inyuma ibi bigatuma wababara umugongo ndetse nibitugu. Ikiza rero ni uko wareka kuwukoresha mugihe uryama muri ububuryo.

Muri rusange ubushakashatsi bwagaragaje ko kumuntu ukunda kuryama yubitse inda ndetse nuryamira uruhande, usibye kuba umusego ubafasha kuba bumva batabangamiwe gusa, naho ubundi ingaruka zo kuwukoresha nizo nyinshi kurusha kutawukoresha. Cyane cyane nko kumuntu ukunda kubyuka yumva yavunitse ijosi ndetse ababara n’umuhongo.

Nibyiza kudakoresha umusego kurusha kuwukoresha. kuko tumaze kubona ingaruka zawo. Gusa niba uhisemo kuwukoresha hitamo umwiza utaguteza ibyago nukuvuga udakomeye cyane utanorohereye cyane.

Yanditswe na Emile KWIZERA.

Related posts