
Kimwe mu bituma abageni bagaragara neza ni ukuba bareshya, Biba ikibazo cyane iyo umugabo ari mugufi kuko benshi bibatera ipfunwe kandi bakabifata nk’agasuzuguro kuburyo bamwe bahitamo kubenga abakobwa kuko ari barebare bati ntibashaka umugore ubasumba.Ku basore n’abahungu bateganya kurambagiza, Hano hari ibihugu bakwiye kwitondera kuko niho hagaragara inkumi zishinguye mu gihagararo kurusha ibindi bihugu.
1.Ubuholandi

Impuzandengo y’uburebure ku mugore umwe: 170.4 cm=1.704 m
2.Montenegro

Impuzandengo y’uburebure ku mugore umwe: 170.0 cm=1.7 m
3.Denmark

Impuzandengo y’uburebure ku mugore umwe: 169.5 cm=1.695 m
4.Iceland

Impuzandengo y’uburebure ku mugore umwe: 168.9 cm=1.689 m
5.Latvia

Impuzandengo y’uburebure ku mugore umwe: 168.8 cm =1.688 m
Hari impamvu zitandukanye zituma umuntu agira igihagararo runaka aho 80% abikomora ku babyeyi naho ibindi bigaterwa n’amateka y’imirire n’igihagararo ugereranyije n’abandi baturage b’icyo gice runaka abarizwamo.
Dore imibare yifashishijwe
-Our World in Data. (2021)
-Medline Plus. (2021)
-PBS Newshour. (2016)