Niba uri umugabo uzaze ubikore, Nangaa asubiza Tshisekedi ushaka gufungura ikibuga cya Goma ku gahato

 

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC), Corneille Nangaa, yikomye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), amushinja ubutesi n’ubwirasi bwo gushaka gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bitagizwemo uruhare na AFC/M23.

Nangaa yatangaje ibi nyuma y’iminsi mike Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa butangaje ko icyo kibuga kuzafungurwa mu byumweru bike biri imbere, kugira ngo kijye gikoreshwa n’indege ziri mu bikorwa by’ubutabazi.

Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi biciye muri Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho akanaba umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, bwavuze ko Leta ari yo izafungura kiriya kibuga kuko ari yo yonyine ifite ubwo bubasha.

Muyaya mu cyumweru gishize yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “Kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bizakorwa gusa mu bubasha bw’inzego za Leta ya Congo, kandi bigenewe gusa indege zigenewe ibikorwa by’ubutabazi zizajya zikora ku manywa gusa. Si uruhurirane rw’umubyeyi, u Rwanda, cyangwa urw’umwana warwo, M23.”

 

Corneille Nangaa abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko bitangaje kuba nyuma y’amezi 10 Perezida Tshisekedi ari bwo yibutse ko muri Kivu zombi hari abanye-Congo bakeneye gutabarwa, mu gihe ubwo imijyi ya Goma na Bukavu yafatwaga yarahise abahana biciye mu gufunga amabanki; ibyagize ingaruka mbi cyane ku baturage.

Nangaa kandi yagaragaje ko bidasobanutse uko Tshisekedi yahisemo kugirira impuhwe bariya baturage, mu gihe mu byumweru bike bishize yabarasagaho akoresheje za drone na Sukhoi z’intambara.

Yavuze ko ibimaze iminsi bibera muri Kivu iyo biba byarabereye mu gice Tshisekedi akomokamo, atari kuba yarigese afunga Banki n’imwe yaho.

Ku bwa Nangaa, “kuri Tshisekedi uburasirazuba bwa Congo bufatwa nk’igihugu cy’“abanyamahanga”, bitewe gusa n’uko abahatuye ari Abaswahili, kandi bagenzi babo i Kinshasa n’ahandi bafatwa nabi umunsi ku munsi”.

Nangaa yabwiye Perezida Tshisekedi ko niba koko asigaye yiyumvamo ko akwiye gufasha Abaswahili kugira ngo bongere kubaho mu buryo busanzwe, yakabanje gufungura amabanki ndetse akanorohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.

Yavuze ko Abaswahili batagira umuco wo gusabiriza kuko ari abantu n’abakozi cyane, babeshwaho n’ibyo bakoreye.

Yasoje avuga ati: “Niba koko wumva uri umugabo, uzaze ufungure ikibuga cy’indege cya Goma bitagizwemo uruhare na AFC/M23.”