Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Niba ukunda ubuzima bwawe , dore igihe ugomba kurekera kunywa inzoga

Ibisindisha byose byangiza umubiri w’umuntu mu buryo bumwe cyangwa se ubundi niyo mpamvu ugirwa inama yo kugabanya urugero ufataho ibisindisha, imyaka yose waba ufite.

Nubwo bimeze bityo ariko, umubare munini w’abantu hirya no hino kw’isi ni abagizwe imbata n’agatama, ndetse ibyo inzoga zikoresha ubwonko bikaba bigereranywa na neurotoxin, ikinyabutabire cyangiza ubwonko bwaba ubw’umuntu cyangwa ubw’inyamaswa.

Ese hari igihe ntarengwa umuntu yakaretse kunywa ibisindisha burundu? Dr Richard Restak, ni impuguke ku ndwara zo mu mutwe zifitanye isano n’ibisindisha, adufitiye igisubizo gitangaje.

Inzoga ntabwo zijya zibasa kwihanganira umubiri w’umuntu habe na gato; kunywa ibisindisha bihoraho bishobora kukuviramo kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso, kwangiza ubwonko, kongera ibyago byo kurwara kanseri no kugabanya ubwirinzi bw’umubiri, by’akarusho ibisindisha byihutisha gusaza k’ubwonko.

Mu kwirinda ibi byose, ni byiza kugabanya ingano y’inzoga unywa ku buryo bugaragara, byaba na ngombwwa ukazireka burundu kuko byagufasha kugabanya gushyira ubuzima bwawe mu kaga, ndetse bikanagufasha kugira ubuzima bwiza.

Dr Restak mu gitabo cye yise The Complete Guide to Memory, avuga ko abantu bari hejuru y’imyaka 65 bakwiye kugabanya cyangwa bakareka burundu kunywa inzoga zikomeye kuko inzoga zongera ibyago byo kugwa hasi ndetse zikanangiza ubwonko, bityo ko ziba ari mbi cyane ku bantu bageze muzabukuru.

Kugabanya ingano y’ibisindisha unywa ni iby’agaciro by’akarusho iyo usanzwe ufite ibibazo by’umubiri nko kuba urwaye indwara idakira, ufite ikibazo cyo kureba, uri kunywa imiti cyangwa udafite imbaraga zihagije mu mubiri wawe.

Dr Restak asobanura inzoga nk’ikinyabutabire cyangiza ubwonko byihuse, agakangurira abantu bose kuba bareka ibisindisha batitaye ku myaka bafite, agashimangira ko umwanzuro wo kureka inzoga ari ukugiira neza umubiri wawe ndetse n’ubuzima bwawe bwo mu mutwe.

Related posts