Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Niba byibuze udafite ibihumbi 5FRW witekereza no kuzareba umukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi, menya ibiciro by’Umukino

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri ikipe ya Rayon Sports irakina na Al Hilal Benghazi yo muri Libya umukino wa kabiri mu mikino ny’Afurika ya CAF confederation cup.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nzeri, ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika ya CAF confederation cup yasohoye ibiciro bigaragaza amafaranga umuntu wifuza kureba umukino wayo na Al Hilal Benghazi asabwa.

Uko ibiciro by’Umukino bihagaze, Ahasanwze ni ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda, Ahegereye imyanya y’icyubahiro (Regular) ni ibihumbi 10 by’amanyarwanda, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi 25 by’amanyarwanda naho mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP) ni amafaranga ibihumbi 50 by’amanyarwanda, aha ni ku bantu bazagura amatike mbere y’umunsi w’umukino.

Ku muntu uzagura itike ku munsi w’umikino ahasanzwe tike izaba ari ibihumbi 8, ahegereye VIP ibihumbi 15, muri VIP azaba ari ibihumbi 30 naho muri VVIP azaba akiri ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Rayon sports izaba yakiriye Al Hilal Benghazi, irasabwa kunganya ubusa kubundi cyangwa igatsinda ubundi igahita ikatisha itike iyijyana mu matsinda ya CAF confederation cup.

Related posts