Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.

 

Umuhanzi Mugisha Boaz uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze amashusho n’amajwi by’indirimbo ye nshya yise “Amazing Grace”.

Uyu muhanzi Mugisha Boaz, asobanura iyi ndirimbo avuga ko ari ndirimbo igaruka ku buntu butangaje twagiriwe.

Yagize ati: “muri iyi ndirimbo amazing ngaruka ku buntu butangaje Imana yatugiriye agakunda umwana w’umuntu ntacyo ari cyo, agasiga byose akitanga akaza muri iyi Si kugira ngo aducungure”.

Avuga ko ibyo kuvugakuri kuri iyi ndirimbo ari byinshi ati: “Birandenga ibyo Imana ikora, byose ni amashimwe, ni ubuntu butangaje.”

Mugisha Boaz ni umuhanzi watangiye umuziki nk’abandi bahanzi benshi akiri ku ntebe y’ishuri aririmba muri korari yitwa ‘Tumaini’, mu mwaka wa 2023 nibwo yaje gusa n’aho atangiye gukora umuziki ariko udashamikiye kuri Korari niko gutangira gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi (Cover) kugeza ubu aho arimo arakora umuziki we uryoheye amatwi.

Mu mashusho meza cyane indirimbo amazing ije ukurikira indi yaherukaga gusohora yitwa Hozana, ikaba ari indirimbo irimo ubutumwa bwerekana ugucungurwa kwacu n’ingaruka nziza byatuzaniye mu buzima bwacu. Uyu muhanzi yizeza abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ko n’izindi zatazatinda gusohoka.

 

Kanda hano hasi kuri link nawe uyirebe.

Related posts