Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza kwitanaho n’ urukundo rusendereye! Sobanukirwa inkomoko n’ ubusobanuro bwo guhana indabo ku bakundana

 

Guhana indabo ku bakundana, ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza kwitanaho n’urukundo rusendereye. Ese byaturutse he? Bisobanuye iki? Sobanukirwa inkomoko yabyo unamenye igihe gikwiriye cyo kuzitanga, Indabo zigaragara mu bihe bitandukanye by’ingenzi mu buzima bw’abantu, nko mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, mu gushyingura abitabye Imana, mu birori byo kurangiza amashuri, mu bukwe no mu bindi, ku buryo indabo zifite uruhare mu buzima bw’abantu bwa buri munsi.

Guhana indabo kandi bikunze gukorwa cyane hagati y’abakundana, cyane cyane ku basore baziha inkumi bagamije kubereka urwo babakunda.

Ese guhana indabo bituruka he?

Umuco wo guhana indabo ntabwo ari uwa vuba aha, kuko watangiye kera cyane. Abantu bagiye bakoresha indabyo kugira ngo bagaragaze amarangamutima kuva kera cyane. Uyu muco watangiriye mu gihugu cya Egypt mu kinyejana cya 13, aho abanyamisiri bakoreshaga indabo berekana amarangamutima ndetse bakanazishyira ku mva y’uwitabye Imana.

Umuco wo gutanga indabo watangiriye mu gihugu cya Egypt ku mugabane wa Africa

Uyu muco waje gukura ugera no mubagereki n’Abaroma, aho bizeraga ko indabyo zishobora gukoreshwa mu kwerekana amarangamutima n’imiterere. Abagereki ba kera bahaye amakamba y’indabyo abatsinze amarushanwa, mu rwego rwo kubashimira.

Ibi byakomeje gukura kugeza mu kinyejana cya 15 ubwo abaroma ba kera batangiye kujya bakoresha indabo hagati y’abakundana nk’ikimenyetso cy’ubwiza buranga abakobwa, ndetse bakanazitanga ku bantu b’ingenzi kuri bo bashaka gushimira.

Uyu munsi guhana indabo bimaze kuba umuco kuri benshi, aho basigaye bazihana mu bihe bitandukanye bashaka kugaragaza ko bitaye kuwo bazihaye.

-Ubusobanuro bwo guhana indabo hagati y’abakundana

*Umuco wo gutanga indabo ni uburyo bw’abakundana bwo kwerekana urukundo, impuhwe, no gutekerezanyaho. Uyu mugenzo urakomeye cyane kuko ushobora no kubafasha kuvugana mu gihe batazi icyo kuvuga, bakabicisha mu guhana indabo.

*Umusore aha umukobwa akunda indabo agamije kumwereka ko ari uw’ingenzi kuri we kandi ko amukunda by’ukuri, agamije kumubwira ko afite ubwiza butangaje kuko ubusanzwe indabo zisobanura ubwiza.

Guha indabo umukobwa ukunda ni ikimenyetso cy’ubwiza, no kuba ari uw’ingezi mu buzima bwawe

*Mu bihe binyuranye abakundana bahana indabo bitewe n’ibihe bagezemo. Urugero: Igihe umwe mubakundana yarwaye, yagize isabukuru, yarangije amashuri, ku munsi wa Saint Valentin cyangwa igihe agiye kumwambika impeta y’urukundo.

Ntibisanzwe ko abakobwa baha abasore bakundana nabo indabo, gusa mu by’ukuri nabyo birakorwa kandi bifite ubusobanuro bwimbitse. Umukobwa aha indabo umusore akunda ashaka kumushimira ku ntambwe yateye mu buzima, cyangwa se hari ikindi kintu gikomeye yakoze.

Ni ryari waha umukunzi wawe indabo?

Guha umukunzi wawe indabo ntibikorwa buri munsi ahubwo uzimuha bitewe n’igihe murimo, cyangwa bitewe n’icyo ushaka kumubwira.

-Waha umukunzi wawe indabo igihe yakoze ibirori by’isabukuru ye y’amavuko.

-Wazimuha igihe umunsi w’abakundana wa Saint Valentin wageze.

-Wazimuha mu gihe yarwaye ari mu bitaro cyangwa arwariye iwabo, ukamwifuriza gukira vuba.

-Umukunzi wawe wamuha indabo igihe yageze ku gikorwa runaka cyari kimuraje inshinga.

-Uzamuhe indabo igihe yarangije amashuri yaba ari ayisumbuye, kaminuza n’andi.

-Ushobora kumuha indabo igihe ugiye kumushimira ku kintu yagukoreye cyikakunyura umutima.

-Wamuha indabo igihe yabonye akazi gashya cyangwa yazamuwe mu ntera, ukamwifuriza amahirwe masa.

Related posts