Rwanda Premier league ishinzwe gutegura shampiyona y’ u Rwanda, mu masaha ya mugitondo yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare nibwo isohoye ingengabihe ivuguruye yo guhera ku munsi wa 19 wa shampiyona.
Uyu mukino kuri iyi ngengabihe ivuguruye washyizwe kuwa 9 Werurwe 2025 , uzaba ku munsi wa 20 wa shampiyona bivuze ko uzaba ari wikendi y’ icyumweru gitaha. Biteganyijwe ko uyu mukino ari APR FC izawakira ndetse uzabera muri Sitade Amahoro.
Uyu ni umwe mu mikino uba utegerejwe na benshi hirya no hino mu gihugu, wari uteganyijwe ko uzaba ku munsi wa 27 habura imikino 3 gusa kugira ngo shampiyona y’ u Rwanda irangire ariko Rwanda Premier y’ u Rwanda yaje kuvugurura iyi ngengabihe bijyanye ni uko yabonye amakipe arimo gukubana cyane ku gikombe cya Shampiyona.
Uyu mukino washyizwe ku munsi ikipe ya Rayon Sports yari buzakinireho umukino wayo na APR FC ,ni umukino ugomba guhuza Rayon Sports na Police FC uzabera kuri Kigali Pele Stadium. Icyo gihe ikipe y’ Ingabo z’ Igihugu yo izakina na Amagaju FC aheruka kuyitsindira i Huye mu mukino ubanza wa Shampiyona.
Umukino uheruka guhuza izi kipe zombi nawo wabereye kuri Sitade Amahoro warangiye ari ubusa ku busa, abakunzi ku mande zombi batashye biciraguraho bavuga ko amakipe yabo yaberetse umukino utaryoheye ijisho.
Kugeza ubu ikipe ya Rayon Sports irarusha APR FC amanota 4 kuko yo ifite amanota 41 na ho APR FC ikaba ifite amanota 37.
Ikipe ya Rayon Sports imaze kuvunikisha rutahizamu wayo ari we Fall Ngagne, kuko azamara amezi 9 atagaragara muri Shampiyona y’ u Rwanda uyu mwaka w’ imikino. Abakunzi ba Rayon Sports bagize ubwoba bwinshi nyuma yo kuvunikisha uyu Rutahizamu wayo kuko niwe wari ufite ibitego byinshi kugeza ubu.
Ese noneho urabona aya makipe yombi bizarangira gute?