Ku munsi w’ ejo tariki ya 11Werurwe 2025 ,nibwo abantu batunguwe no kumva ko Perezida Tshisekedi wa RDC yemeye kugirana ibiganiro n’ Umutwe w’ itwaje Intwaro wa M23 ,nyuma y’ uko yari yaranze kuzagirana ibiganiro nawo.
Ibi byatangajwe na Perezidansi ya Angola aho yavuze ko nyuma y’ uruzinduko ruto Tshisekedi yagiriye i Luanda ,hemejwe ko Angola nk’ umuhuza mu bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC ,izayobora ibiganiro bizahuza abahagarariye M23 n’ abahagarariye uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.
Ikomeza ivuga ko ibyo biganiro bizabera i Luanda muri Angola kandi ko bizaba mu minsi mike iri imbere ,ni bwo itagaragaje umunsi ny’ ir’ izina bizaberaho. Ariko nk’ uko iyi Perezidansi ya Angola yabisobanuye yagaragaje ko ibyo biganiro bizahuza uruhande rwa leta ya Kinshasa n’ urwa M23 ,bizaba bigamije gushaka icyazana amahoro arambaye muri iki gihuhu cya Congo.
Abantu benshi batangaye nyuma y’ uko Perezida Tshisekedi yemeye kugirana ibiganiro na M23 kuko yari yararahiye arirenza inshuro nyinshi avuga ko atazakora ikosa na rimwe ryo kwicyarana kumeza imwe n’ umutwe wa M23 uwo akunze kwita umutwe w’ Iterabwoba.
Perezida Tshisekedi yemeye kuganira n’ uyu mutwe wa M23 mu gihe umaze kwigarurira ibice byinshi byo muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo birimo ibyo muri Kivu y’ Amajyepfo na Kivu y’ Amajyaruguru.
Gusa kugeza ubu Umutwe wa M23 ntacyo uratangaza kuri ayo amakuru ,usibye ko wo wagiye ugaragaza ko ushaka kuganira na Leta ya Kinshasa ndetse ukavuga ko mu gihe iyi leta yakomeza kwinangira kuganira nawo bizawuha gukomeza urugamba kandi ko uzaruhuka ari uko wafashe umujyi wa Kinshasa.