Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ni bande 11 b’ibihe byose Jimmy Gatete yakinanye na bo mu mboni ze?

Rutahizamu Jimmy Gatete wakanyujijeho mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi n’amakipe menshi mu gihugu, yatangaje abakinnyi 11 beza yakinanye na bo barangwamo cyane abo bahuriye mu ikipe y’Igihugu.

Uyu rutahizamu yabatangaje ubwo yari yatumiwe mu kiganiro cya Radio Rwanda, “Urubuga rw’Imikino” cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 8 Gicurasi 2024.

Abakinnyi beza mu bo bakinanye, biganjemo abo bakinanye mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi cyane cyane abo bajyanye mu Gikimbe cya Afurika cyabereye muri Tunisie mu 2004.

Abo bakinnyi ni aba bakurikira:

Umunyezamu: Murangwa Eugène Eric. Uyu yakiniye Rayon Sports, akina no mu Amavubi; Umuntu Jimmy Gatete abona nk’uwari azi guhagarara mu biti by’izamu neza kandi akanana umuyobozi mwiza.

Ba myugariro: Katauti Ndikumana Hamad (ibumoso). Uyu yitabye Imana mu myaka ishize nyuma yo kunyura mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, Rayon Sports, yerekeza hanze y’u Rwanda mu bihugu birimo u Bubiligi, ndetse aho agarukiye akinira amakipe arimo na Espoir FC.

Abandi bafatanya na Hamadi Katauti bakubaka ubwugarizi butavogerwa mu mboni za Jimmy Gatete, ni Sibomana Abdul (iburyo), Kalisa Claude na Léandre Bizagwira (hagati)

Hagati mu kibuga: Janot Witakenge (Ukina hagati mu kibuga ariko yugarira “Defensive Midfielder”), Jimmy Mulisa (Box to Box) ateganye na Rutahizamu w’ibihe byose Karekezi Olivier akina nka “Play maker”. Uyu Karekezi Olivier ni we uyoboye abandi bakinnyi bose banyuze mu Amavubi mu gutsinda ibitego dore yatsinze 24, akaba arusha Jacques Tuyisenge umukirikiye ibitego 8.

Ba rutahizamu: Jimmy Gatete (we ubwe), Mbonabucya Désiré (Ufatwa nka Kapiteni w’Ibihe byose) na Kabongo Honoré.

Jean Michael Gatete, uzwi nka Jimmy Gatete ku buryo bworoshye, afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho muri Ruhago y’u Rwanda dore ko aza no ku mwanya wa 8 mu batsindiye Ikipe y’Igihugu ibitego byinshi(8).

Abenshi bamwibukira ku gutsinda ibitego byinshi cyane mu makipe yanyuzemo ndetse akaba yaranatanz umusaruro afasha Ikipe y’Igihugu mu Gikombe cya Afurika mu 2004 muri Tunisie ari nayo nshuro rukumbi yagiyeyo, nyuma yo gutsinda u Bugande igitego 1-0 kandi yari yakomeretse.

Jimmy Gatete yakiniye Amavubi y’u Rwanda imikino 41, ayatsindira ibitego umunani.

Related posts