Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Ni abantu babagabo banifitemo akantu kubugome” Reagan yananiwe gusobanura ibyabereye I Bernabeu.

Reagan yananiwe gusobanura ibyabereye I Bernabeu

Ku mugoroba w’uyu munsi nubwo ikipe ya Real Madrid yahanaga yihanukiriye ikipe ya Manchester City ku bitego bitatu kuri kimwe byabonetse mu mukino wo kwishyura wabereye I Santiago Bernabeu.

Ubwo Rugaju Reagan ukorera ikigo cy’igihugu cy’ itangazamakuru RBA , ubwo yogezaga igitego cyari cyimaze gutsindwa n’umufaransa Karim Benzema kuri penariti n’ubundi yari yanamukoreweho bikarangira igitego kigiyemo.

Kuri video yashyizwe kuri Instagram na Axcel Rugangura yagaragaje Reagan yapfukamye ari kugerageza gusobanura ibibaye gusa nawe byamurenze, ibi bikaba n’ubundi bidatandukanye n’ibyo abandi bose n’abo biyumvagamo.

Ibi byatumye igihe yasobanuraga ubushongore n’ubukaka bw’iyi kipe yavuzeko ari ikipe yifitemo ubuhanga ariko inifitemo akantu kubugome budasanzwe ndetse ntiyanatinye guhita aha amahirwe ikipe ya Real Madrid ko ariyo yazegukana igikombe.

Tubibutseko Finali izaba mu kwezi kwa Gatanu tariki 28 kuri stade yo mu Bufaransa aho yahajyanwe ivanywe mu mujyi wa Saint Petersburg wo mu Burusiya.

Finali yahavanywe nyuma y’uko uburusiya butangiye gutera intambara mu gihugu cya Ukraine.

Related posts