Nguko uko byagenze kugira ngo uwahoze ari Minisitiri abeshye umugore urukundo none byamuviriyemo indwara idakira

 

Ku wa 16 Nzeri 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije Dr Ernest Nsabimana, wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, uregwa na Muganga Chantal wamushinje kumubeshya urukundo no kumusezeranya ko azamugira umugore, ariko nyuma akamuta agashaka undi. Urega avuga ko ibyo byamugizeho ingaruka zikomeye zirimo uburwayi budakira.

 

Muganga Chantal avuga ko we na Dr Nsabimana bakundanye kuva mu 2010 ubwo bombi bari bakennye. Ngo bumvikanye ko bazabana bakoze umurenge gusa, indi mihango ikazaza nyuma. Ariko ngo Nsabimana yamucitse atamumenyesheje, ahita yishakira undi mukunzi.

Chantal avuga ko ibyo byamugizeho igikomere gikomeye, bituma arwara agahinda gakabije, umuvuduko w’amaraso ndetse n’impinduka ku ruhu rwe. Muganga wamupimye ngo yemeje ko niba atabonye ubuvuzi bwihuse, ubuzima bwe bushobora no kurangira.

Chantal ashinja Nsabimana kuba ari we watumye ubuzima bwe buba bubi, kandi ngo kuva yamuta ntiyongeye gukunda undi musore. Avuga ko yamwijeje urukundo rwa baringa, ari nabyo byatumye amwiyegurira. Asaba urukiko gutegeka Nsabimana kumuvuza no kumuha indishyi z’akababaro.

Anavuga ko ubwo Nsabimana yabaga umuntu ukomeye muri Leta, yagerageje kumusanga amusaba ubufasha ariko akamwima amatwi, ndetse ntiyajya amwitaba no kuri telefoni.

Nsabimana ntiyitabye iburanisha, ahubwo yahagarariwe n’umwunganizi we mu by’amategeko, Me Iyamuremye Maurice. Avuga ko ibyo umukiriya we aregwa nta shingiro bifite, ahubwo bigamije kumusiga icyasha no kumutesha agaciro.

Ku rundi ruhande, Chantal wari mu rukiko yasobanuye ko urukundo rwe rwangijwe bikomeye, kugeza ubwo yaguye muri koma, kandi ubu ari gufata imiti y’amafaranfa arenga ibihumbi 400 Frw.

Ati: “Dr Ernest yankomerekeje ku buryo ntigeze na rimwe nongera gushaka umugabo. Ibyo yankoreye byatumye ndwara, kandi nanjye sinari kubyiyumvisha.”

Umwunganizi we Me Butare Godfrey avuga ko ikirego gifite ishingiro kuko umukiriya we yahuye n’ingaruka ziva ku kinyoma cy’urukundo yakorewe. Ashimangira ko amategeko yo hambere yanahanaga umuntu wabangamiraga mugenzi we mu rukundo, bityo urukiko rukwiye kubisuzuma rugatanga ubutabera.

Me Butare asaba ko habaho ihinduka mu muco wo kudahana, kuko abantu benshi bakomeje kujya babeshya abandi urukundo bakabacika, bigateza ibibazo bikomeye. Yizeye ko urukiko ruzaha Chantal ubutabera, kuko ubu nta bushobozi afite bwo kwikorera imirimo, byose byaturutse ku gahinda n’uburwayi byatewe n’uwo yizeye.Kugeza ubu, Nsabimana ntiyigeze agaragara mu rukiko cyangwa ngo asubize ibibazo by’itangazamakuru ryamuhamagaye mbere y’iburanisha.Uretse gusaba kwivuza ku kiguzi cya Nsabimana, Chantal avuga ko yifuza kuzagira ubushobozi bwo gushinga ikigo cyafasha abakomeretse mu rukundo nk’uko nawe byamubayeho.

Ba uwa mbere mu gusoma amakuru yacu yaburi munsi

Nshimiyimana Francois/ KGLNEWS