Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ngororero:Udupfunyika 5000 tw’urumogi ikwirakwira ryatwo ryaburijwemo na Polisi.

Polisi y’u Rwanda k’ ubufatanye n’abaturage, yaburijemo umugambi wo gukwirakwiza mu baturage udupfunyika 5 000 tw’urumogi mu murenge wa Ngororero ho mu karere ka Ngororero.

Ibi byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi,aho yavuze ko kugira ngo aya makuru amenyekane, ari abaturage bo mu murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, bahamagaye Polisi bavuga ko hari umugabo uhetswe kuri moto bicyekwa ko agemuye urumogi kandi ko agiye kunyura mu Karere ka Ngororero.

Ati “Abaturage bamaze kuduha amakuru yizewe y’aho iyo moto igiye kunyura, abapolisi bahise bajya mu muhanda bayitegerereza mu kagari ka Rususa ko mu murenge wa Ngororero, ari naho baje kuyifatira mu gihe cya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).”

Yakomeje agira ati:”Bakimara kubahagarika bagatangira gusaka igikapu cyarimo uru rumogi, nibwo uwari utwaye moto yahise ayikubita ikibatsi aracika, mugenzi we w’imyaka 38 y’amavuko, bamusangana udupfunyika 5 000 yahise yiyemerera ko ari urwe, kandi ko asanzwe akorana n’uriya mumotari bahurira mu karere ka Rubavu, akamufasha kurushyira abakiriya be mu Karere ka Muhanga no mu Mujyi wa Kigali.”

SP Karekezi yashimiye uruhare rw’abaturage mu gufatanya na Polisi gukumira ibyaha batanga amakuru.

Ati “Duhora tugira inama abanywa, abacuruza, abatunda n’undi wese wivanga mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ko usibye kuba bigira ingaruka k’ubifatiwemo, binagira ingaruka ku muryango nyarwanda muri rusange, ari nayo mpamvu dushima abaturage batanze amakuru kuko barengeye abantu benshi bari kuzanywa turiya dupfunyika 5000 tw’urumogi rukabagiraho ingaruka ndetse zikagera no ku bandi badafite aho bahuriye narwo.”

SP Karekezi yagaragaje ko uyu mugabo afashwe hatarashira ukwezi mu karere ka Rusizi hafatiwe ibilo 108 n’udupfunyika 500 tw’urumogi ndetse n’urundi rungana n’udupfunyika 9,000 rwafatiwe mbere yaho gato mu Karere ka Rubavu.

Avuga kandi ko iyi ntara y’Iburengerazuba yakunze kugaragara nk’aho ari icyambu cy’ibiyobyabwenge na magendu bitewe no kuba ihana imbibi n’ibihugu bitandukanye, bityo akongera gukangurira abaturage gukomeza ubufatanye mu kubikumira no kubihashya batangira amakuru ku gihe.

Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Ngororero kugira ngo hakorwe iperereza mu gihe hagishakishwa uwari umutwaye kuri moto.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com

Related posts