Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ngoma:Umugore yahungishijwe n’abayobozi nyuma yuko abaturage bashatse kumugirira nabi , icyo bamushinja cyamenyekanye

 

Mu karere ka Ngoma,umugore w’imyaka 42 y’amavuko wo mu karere ka Ngoma, mu Murenge wa Rukira yahungishijwe n’ubuyozobi by’akanya gato Ubwo abaturanyi be nabandi batuye mugace kamwe bashatse mumugirira nabi nyuma yo kumushinja amarozi.

Inkuru mu mashusho

Byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Nyakanga 2023 mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira. Muri aka Kagari harimo imidugudu ine ituranye imazemo umwuka mubi uturuka ku mugore bita umurozi, aho hari n’abaturage bashakaga kumugirira nabi.

Diner mu mpamvu zituma uyu mugore ashinjwa amarozi nuko ngo my mwaka washize wa 2022, hari umusore uri mukigero cy’imyaka 17 waburiwe irengero mu gihe cy’iminsi itatu, ku munsi wa kane ngo yasanzwe kuri uyu muturanyi ariho amaze iminsi.

 

Umuryango w’uyu musore uvuga ko kuva yahava ngo yahise atangira kwibasirwa n’indwara zitandukanye zatumye asa n’uta ubwenge cyane, ibi ngo byiyongera ku bandi bantu bagenda bagaragarwaho amarozi byose bakabishinja umugore uri mu kigero cy’imyaka 42 uhatuye.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yavuze ko uyu mugore bamushinja kubarogera abana, aho ngo hari abatagifite ubwenge n’abandi birirwa barwaragurika byose bakabishinja uyu mugore.
Ati “ Kuki se ariwe wenyine dukeka mu midugudu ine yose? Twe turamusaba kureka ibi bintu cyangwa se ahitemo kwimuka aduhere amahoro abana bacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josué, yavuko abaturage bashakaga kugirira nabi uyu mugore bamukekaho amarozi.
Yavuze ko babimenye hakiri kare bajyayo bakoresha inama abaturage bo mu midugudu ine birangira bamuhungishije by’akanya gato ngo kuko bari barakaye.
Ati “ Ejo mu gitondo nibwo twamenye ko muri aka Kagari hari umwuka mubi w’abashaka kugirira nabi uyu muturage bamwita umurozi, twahise tujyayo rero dukoresha inama abaturage bose, twabasobanuriye ko nta gihamya bafite ko ari umurozi ahubwo ko ikibazo gituruka ku myumvire, aho kubyumva bahitaga bakomera.”

Gitifu Buhiga yakomeje avuga ko babonye ko inama bari kugirwa batari kuyumva ahitamo gushyira uwo mubyeyi mu modoka ye aramutwara by’akanya gato kugira ngo ahoshe umwuka mubi wari uhari, gusa ngo yaje kumusubiza mu rugo.

Uyu muyobozi yasabye abaturage bashinja bagenzi babo amarozi kujya bahindura imyumvire bakabanza kuvuza kwa muganga abo bakeka ko barozwe ngo kuko hari ubwo baba banabeshyerana ahubwo bituruka ku nzangano z’imiryango cyangwa andi makimbirane abantu bagiye bafitanye.

Kugeza ubu ngo umwuka mubi wagabanutse muri aka Kagari nubwo ngo abenshi bakomeje gusaba ko uwo muturage yahinduka cyangwa akahimuka agashaka ahandi ajya gutura.

Related posts