Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ngoma:Abaturage babangamiwe n’amazi y’igishanga cya Rugazi yuzuye mu muhanda

Abahinzi bo mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma bakorera imirimo yabo ya buri munsi mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza bavuga ko babangamiwe n’amazi y’igishanga cya rugazi yuzuye mu muhanda bifashishaga uhuza iyi mirenge yombi bigatuma badashobora kujya mu mirima yabo k’uburyo nk’abafite ibishyimbo babuze uko bisarurwa.
Aba bahinzi bavuga ko babangamiwe n’amafaranga 200 bacibwa yo kwambuka kugira ngo bajye mu mirima yabo

Umwe yagize ati:”Kwambuka bidusaba amafaranga 100,ubwo kugenda no kugaruka ni 200.Iyo ntayafite nawe urabyumva.Ubwo urumva ushobora kugaruka ugiye gushaka udukwi cyangwa ibyo kurya magana atanu ararenga ku munsi,nukuri badufashije bakadukorera aho kunyura,njyewe mbona nihaye kuhiyambutsa narengerwa.”

Undi nawe yagize ati:”Icyo nsaba akarere ka Ngoma nuko badukorera hano ikiraro kuko kuva mu isoko biratugora tugeze hano,reba nkuba mpagaze nk’imonota 20 ntegereje ubwato,urumva rero ni ibintu bigoye.Kuva nka Kabarondo uza hano ni igiceri cy’ijana na none gusubirayo n’ikindi yose hamwe ni 200.Kujya mu mirima ni ibintu bigoye cyane kuko bisaba ko uba ufite amafaranga 500.Nk’ubu urabona imvura igiye kugwa ishobora kutunyagirira hano,ariko hari ikiraro twaba twagezeyo.”

Undi ati:”Baragomeye bamaze kubikora amazi akajya aza bakongera bakayafunga,akongera kuzura,nk’ubu yuzuye vuba aha,nkatwe tuba tuje tugiye mu mirima bikadusaba gutanga amafaranga urumva rero ko bidukomereye.”

Undi yagize ati:”Biratubangamira,impamvu reba nkanjye mvuye gusarura,maze hano iminota nka 30,narabona uburyo nambuka kuko njye ngiyemo narengerwa ubwo rero batugiriye neza badukorera umuhanda bakaduha ikiraro.Nk’iyo umugoroba ugufashe wagiye kugemurira umuntu,uraza ukazenguruka umuhanda wose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu Nyiridandi Mapambano Cyriaque avuga ko iki kibazo cy’amazi yuzuye umuhanda kizwi ndetse hari icyo batekereza gukora.

Yagize ati:”Nibyo Koko hariya hagati ya Remera mu karere ka Ngoma n’ akarere ka Kayonza hari ahantu hari igishanga kijya cyuzura amazi,abaturage bakunze kuhakoresha cyane cyane mu gihe cy’izuba kuko ni hafi ujya kwambuka muri Kayonza,ku zuba nta mazi aba ahari,imvura nyinshi rero twagize ubu icyo gishanga cyagiye cyuzura.”

Uyu muyobozi asaba aba baturage gukoresha undi muhanda uri hafi yaho banyura mu gihe hagishakwa ingengo y’imari izifashishwa mu gutunganya umuhanda usanzwe.

Ati:”Icyo nababwira nuko aho hafi hari undi muhanda,icyo nemeza nuko iyo uzengurutse habamo kure gatoya,icyo turi kubasaba rero twanavuganye nabo bareke gushyira ubuzima mu kaga,bajya guca mu mazi,mu bwato budafite umutekano,nkanababwira ko ubwato twabugahagaritse kubera ko ikigaragara bushobora guteza impanuka,kandi dufite undi muhanda mu by’ukuri.Ari ibishoboka hajya umuhandi n’ikiraro ariko mu gihe bitaraboneka ingengo y’imari no kubikora nibareke dukoreshe umuhanda uhari.”

Aba bahinzi bakoresha uyu muhanda wuzuyemo amazi ava mu gishanga cya rugazi bemeza ko iyo abahinga umuceri muri kayonza batohereje amazi mu gice cyabo baba bari gukoresha umuhanda neza bagasaba ko ubuyobozi bwakemura iki kibazo kinagira ingaruka ku myigire y’abana batabona uko bajya kwiga.

Jean Damascene IRADUKUNDA kglnews.com mu karere ka Ngoma

Related posts