Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

NGIZWENIMANA Laurent uri mubahatanira ibihembo biruta ibindi mugisata cya Gospel mu Rwanda biciye mu irushanwa rya RSW TALENT HUNT ni muntu ki?

 

 

Mugihe mu Rwanda hamaze iminsi habera irushanwa rya RSW Talent Hunt kunshuro yaryo yambere , rikaba riri kugana kumusozo aho riteganijwe gusoza kuwa 21/7/2023 , Kglnews yifuje kumenya byimbitse abanyamahirwe babashije kugera kucyiciro cya Final aho twagiye tuganira naburi umwe akatubwira ubuzima bwe ndetse nabimwe mubibazo twibaza akabasha kubidusubiza.

Kglnews twafashe umwanya twerekeza Mukarere ka Bugesera kugirango tuganire n’umugabo ufite impano itangaje mukuririmba uri mubifuza kwegukana igihembo cya million 10 . Twashatse kumenya byinshi bimwerekeyeho doreko benshi mubakunzi ba musika nyarwanda cyane cyane abo mugisata cya gospel bafite amatsiko menshi bibaza ninde uzabasha kwegukana igihembo NGIZWENIMANA Laurent uri mubahatanira ibihembo biruta ibindi mugisata cya Gospel mu Rwanda biciye mu irushanwa rya RSW TALENT HUNT ni muntu ki?

kiruta ikindi muri Gospel Nyarwanda cyane ko ntarindi rushanwa ryigeze kubaho mu Rwanda rihemba akayabo ka Millioni 10.
Twaganiriye n’umuramyi NGIZWENIMANA Laurent yavukiye mu karere ka RUTSIRO mumurenge wa KIGEYO akagali ka NKORA mu mwaka wa 1984 amashuri abanza yayize mukigo cy’amashuli abanza cya Ngabo mumurenge wa KIGEYO . Icyiciro rusange yacyize muri Ecole Secondaire APAKAPE-KAYOVE hari mumwaka wa 2003-2005

 

 

Icyiciro gisoza amashuli yisunbuye(cycle superieur) yacyigiye muri ETO KICUKIRO cg Ecole Secondaire de KICUKIRO ariho yize UBUGENI(ART PLASTIC) icyo cyiciro yakirangirije muri EFOTEC KANOMBE kuko ETO yari igiye guhindurwa IPRC iki cyciro gisoza yagitangiye guhera 2006 agisoza 2008. Yatangiye kuririmba yiga mucyiciro rusange cy’amashuli yisumbuye ngeze mumwaka wa kabiri yinjiye muri groupe y’abanyeshuri yahimbazaga Imana,iyo group yitwaga ETOILE DU MATIN
Yaje gukomereza muri mpuza matorero muri ETO KICUKIRO ariho yakiriye agakiza muri 2007. Laurent yaje kurangiza amashuli yisumbuye 2008. Afite indirimbo Ebyiri za Audio yatewe inkuinga nabanyeshuri biganaga icyo gihe.

Mumwaka wa 2009 yaje gusohora Album yise HARI IMPAMVU abifashijwemo na ministry yitwa CHRISTIAN YOUTH IN PROMESSES abarizwamo nubu.
NGIZWENIMANA Laurent asengera mu itorero rya EGLISE ANGLICANE AU
RWANDA(EAR) akaba ubu atuye Mukarere ka BUGESERA. NGIZWENIMANA Laurent arubatse,akaba afite umugore n’abana babiri babakobwa,akora imirimo isanzwe ijyanye n’ UBUGENI aribwo yize.

Kugeza ubu arashima Imana cyane yatumye ahura na RISE AND SHINE WORLD MINISTRY. Kuko mubisanzwe agira inzozi cg plan zogukora ivugabutumwa muburyo bwagutse nokugira IHURIRO cg Ikigo gifasha abanyempano kubabonera inzira banyuramo muburyo bwo kwagura izo MPANO.

Kglnews twifuje kumubaza uko abona irushanwa yinjiyemo rimeze nicyo yiteze muriryo rushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE tugira ibibazo tumubaza nawe aradukundira abidusubiza atariye iminwa .

Kglnews: Mugihe umaze mu irushanwa niki wungukiyemo wasangiza abakunzi bawe bakunda ibyo ukora ?
NGIZWENIMANA Laurent: Kuva ngeze mu irushanwa nungutse Inshuti,nungutse ubumenyi ndetse mbonako urugero narindiho rudahagije kdi kobishoboka kurushaho kwagura ubumenyi

Kglnews: Nigute ubona ejo hawe bishingiye ku impano yawe nyuma y’irushanwa rya RSW TALENT HUNT?

NGIZWENIMANA Laurent: Ejo hanjye mbona Ari heza cyane binyuze muri RSW T.H kubera ko uyu muryango ufite icyerekezo cyiza

Kglnews: Ni ubuhe butumwa wagenera bagenzi bawe batageze kuri final? Ndetse nabandi bifuza kuzitabira irushanwa mubindi byiciro bizakurikiraho utibagiwe abakunzi binditimbo zihimbaza Imana muri rusange

NGIZWENIMANA Laurent: Icyambere nababwira nuko bashoboye Kandi batagomba gucika intge ndetse kubifuza kwitabira mubindi byiciro byirushanwa nababwirako Ari umwanya mwiza wo kwagura impano,kubakunda indirimbo ni byiza Kandi binezeza Imana natwe tukabyungukiramo.

Kglnews: Witeguye ute final/Abantu bakwitegeho iki ugendeyo kumyiteguro yawe?

 

 

NGIZWENIMANA Laurent: Final tuyiteguye neza cyane,ibi nubwo Ari amarushanwa Nuko tuzaba turi kuramya Imana.icyo abantu banyiteguraho nanjye Kiri mucyifuzo cyanjye cyuko ubwiza bw’ Imana bwazagaragara binyuze mumpano yampaye.

Kglnews: Ese uramutse udatwaye igihembo uyumwaka witeguye kuba wakongera kwitabira season izakurikiraho?

NGIZWENIMANA Laurent: Kuberako irushanwa ryaje rishaka kuzamura impano numva Naha abandi amahirwe nabo bagakora nabo bakazamuka ahubwo nkaryitabira nkumufashamyumvire mukurushaho gusobanukirwa icyerekezo cyirushanwa

Kglnews: Nizihe mbogamizi waba warahuye nazo kuva irushanwa ryatangira kugeza ubu?

NGIZWENIMANA Laurent: Imbogamizi nigukora repetition muburyo bugoye,kubura ibyuma ndetse nabacuranzi.

Kglnews: Birazwi ko abazatsindira ibihembo muri RSW TALENTHUNT RWANDA 2023 SEASON ONE bazaba naba ambassadors ba Rise and Shine World Ministry, ndetse bagahagararira u Rwanda Mu irushanwa mpuzamahanga rya RSW TALENT HUNT INTERNATIONAL 2024 riteganijwe muri 2024, Mugihe waba utsinze witeguye ute kuzahagarara muri izo nshingano zikomeye gutyo?
NGIZWENIMANA Laurent: Mugihe naba ntsinze irushanwa niteguye guhagarara neza munshingano hamwe n’ Imana tugahaguruka tukarabagirana icyubahiro kikababicyayo.

Tubibutse ko irushanwa rya RSW TALENT HUNT ritegurwa na Rise and Shine World Ministry umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa ndetse nibindi bikorwa byubugiraneza ufite ikicaro gikuru mugihugu cya Australia ukaba uyobowe n’umugabo witwa Bishop Justin Alain ufite inyota yo gufasha abanyempano kugaragaza Imapno zabo ndetse no kuzamura ibendera ry’Imana ku isi hose kubemera nabatemera Yesu , ifatanya na kompanyi mpuzamahanga yinzobere mugutegura ibirori ndetse nibikorwa byimyidagaduro ariyo JAM GLOBAL EVENTS

Bishop Justin Alain Akaba ari umugabo ufite abana 4 abakobwa batatu n’umuhungu umwe akaba yarashakanye na Mrs.Bishop Marlene Justin akaba ari nabo bayoboye irushanwa rya RSW TALENT HUNT

Igikorwa cyo gusoza irushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA 2023 SEASON ONE giteganijwe kubera kuri Salle Polyvelente UWOBA Kimironko ahasanzwe hakorera urusengero rwa Zeraphat Holy Church nkuko tubitangarizwa nabategura iryo rushanwa .

Related posts