Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ngiyi Impamvu nyamukuru ikipe ya Rayon Sport yahisemo gukina idafite abakinnyi bayo ngenderwaho.

Ikipe ya Rayon Sport igiye gukina umukino wayo na Marine idafite abakinnyi ngenderwaho. ese ni abakinnyi badashaka gukina cyangwa ni amahitamo y’umutoza?

Mubusanzwe, ikipe ya Rayon Sport ni ikipe isanzwe ihatanira ibikombe ariko kurubu iyikipe bikaba bitarayigendekeye neza kuko kurubu iri kumwanya wa 3 aho amakipe abiri ayirimbere ayirusha amanota menshi kuburyo bitakunda ko iyikipe yarenza uwo mwanya keretse iramutse igiye muyindi myanya utari umwanya wa3.

Nkuko rero ikipe ya Rayon Sport isanzwe ihatana ariko bikaba bitarakunze muri uyumwaka wimikino, ikipe ya Rayon Sport irimo gukina ishaka ishema ryayo ndetse iharanira nogukomeza kunezeza abafana bayo. kuri uyumunsi iyikipe ikundwa nabenshi mu Rwanda iraza gukina n’ikipe ya Marinne Fc idafite abakinnyi bayo ngenderwaho.

Kuba Rayon Sport iribukine idafite abakinnyi b’inkingi za Mwamba barimo Willy Onana,Mackenzie,Kwizera Olivier,Niyigena Clement,Nishimwe Blaise ndetse na Captaine wiyikipe Muhire Kevin, Benshi mubakunzi ba Rayon Sport ntabwo babyakiriye neza ndetse abandi bakemeza ko aba bakinnyi nyuma yuko bari mu ikipe y’igihugu baba baragaragaje integenke mu myitozo iyikipe yakoze uretse Mackenzi kugeza ubu utari wava mugihugu cy’uburundi.

Nubwo umutoza wa Rayon Sport kubwe yumva ntakibazo biri buteze kuko abyivugira ko afite abakinnyi bahagije, ariko nanone bikaba ari kimwe mubikomeje kuba byashengura imitima yabakunzi ba Rayon Sport kuko kubwabo batifuzako ikipe ya Marine FC yakongera gutsinda iyikipe cyane ko yari yayitsinze mumikino ubanza wa Championa.

Imwe rero mumpamvu nyamukuru yaba yateye aba basore kutaboneka muri uyumukino, harimo nka Onana wavunitse ubwo ikipe ye ya Rayon Sport yakinaga na APR FC Mumukino ubanza w’igikombe cy’amahoro, hakabamo Mackenzi kugeza ubu utari wava mugihugu cy’uburundi nyuma yuko yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu y’uburundi, hakabamo na Kwizera Olivier Kugeza ubu bivugwa ko yaba agifite umunaniro ndetse nabo barikumwe mu ikipe y’igihugu Amavubi mumikino ibiri yose bakinnye.

Nkwibutse ko gutsinda uyumukino kuri Rayon Sport bisobanuye ko ari ukuzamura ishema ryayo, ndetse no kugumana umwanya wa 3 cyane ko AS Kigali iri kumwanya wa 4 bayirusha amanota agera kuri 2 yonyine. nukuvuga ko mugihe iyikipe yaramuka itakaje uyumukino byaza kurangira inatakaje umwanya wa3 mugihe abakunzi ba Rayon Sport badakozwa kuba basoreza kuwundi mwanya utari uwa3.

Related posts