Nyuma y’uko Uworizagwira Florien (Yampano) atanze ikirego ku mashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, RIB yavuze ko bamaze gufata abantu babiri bakekwaho kuyakwirakwiza.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yatangaje ko hafashwe Ishimwe Patrick (Pazzo Man) ku wa 11 Ugushyingo 2025 na Kalisa John (K. John) ku wa 14 Ugushyingo 2025, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo abandi babifitemo uruhare na bo bafatwe.RIB yaburiye urubyiruko rukunze kwifata amashusho y’urukozasoni ko ibyo bikorwa bibagusha mu ngorane zikomeye.Yasabye abantu gutekereza mbere yo kwifata amashusho nk’ayo, bibaza uko byabagendera aramutse asohotse hanze, n’ukuntu byakirwa n’imiryango cyangwa sosiyete.
Yanibukije ko kwifatira no kubika amashusho y’urukozasoni ari nko kwicarira igisasu, kuko igihe cyose gishobora kuguturikana kigasenya izina ryawe n’umwuga wawe.Dr. Murangira yavuze ko n’ubwo abantu benshi bamaze gufatwa kubera ibintu nk’ibi, hari abandi bakomeza kubikora batabigiraho isomo, asaba urubyiruko kubireka bakibanda ku bikorwa bibateza imbere.
RIB yanihanangirije abantu bari hanze y’u Rwanda bashishikariza abo mu gihugu kuboherereza amashusho y’ubwambure cyangwa ay’urukozasoni ngo bayakoreshe ku mbuga nkoranyambaga, ibibutsa ko nabo bashobora gukurikiranwa n’ubutabera.
