Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Neymar Jr agiye guhangana na Cristiano Ronaldo na Benzema muri Saudi Arabia

Umukinnyi w’umunya Brezil Neymar Junior Santos da Silva yamaze kumvikana n’ikipe ya Al Hilal ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Saudi Arabia.

Rutahizamu ukomoka mu cya Brezil Neymar Jr wakiniraga ikipe ya Paris saint-Germain yamaze kwemera kujya muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu ikipe ya Al Hilal. Iyi kipe yamuguze miliyoni €80 ndetse azajya yinjiza miliyoni ziri hagati ya €80-100.

Al Hilal yiyubatse cyane uyu mwaka yasinyishije Neymar Jr w’imyaka 31 amasezerano y’imyaka 2. Neymar Jr yiyongereye kuri Kalidou Koulibaly, Sergej Milinkovic savic, Ruben Neves nabandi bavuye Iburayi binjira muri iyi kipe.

Neymar Jr agiye kuzajya ahangana na Cristiano Ronaldo na Benzema bahanganaga muri Espagne ndetse nabandi bakinnyi bakomeye cyane barimo Ngolo Kante, Roberto Filmino,…

Shampiyona ya Saudi Arabia n’imwe mu mashampiyona abantu bashaka kureba biturutse kuri aya mazina akomeye akomeje kuyinjiramo ndetse kuri Ubu ikaba yaramaze kugera kuri Canal plus.

Related posts