Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ndongora nitunge, umuco wihariwe n’abatuye umurenge wa Kigoma

 

Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Kigoma mu Mudugudu wa Marongi, Akagari ka Butansinda,hari bamwe mu bagore n’abakobwa bavuga ko bitakiri ngombwa ko umugore wese atungwa n’umugabo gusa ahubwo bagakwiye kuzuzanya muri byose n’ umugore yaba ariwe ufite icyo arusha umugabo cyangwa umusore akamufasha gutunga urugo.

Ibi kandi ni ibintu binezezwa na bamwe mu bagabo n’abasore bavuga ko nta pfunwe bibatera kuko ari ubwuzuzanye.

Uwimana Alphonsine ni umwe mu baganiriye na Kglnews ubwo yageraga muri uyu murenge wa Kigoma avuga ko ibi muri aka gace ari ibisanzwe Kandi ko ntacyo bitwaye igihe nta ntonganya cyangwa andi makimbirane yaba agaragaye mu rugo.

Uwimana yagize ati “Ntabwo twese tuba twubatse kimwe cyangwa ngo wumve ngo merewe neza na runaka niko amerewe (oya) hari umugabo ushobora gushaka umugore, wa mugabo akaba yabasha guhaha inusu y’umuceri kandi inusu y’umuceri ntiyahaza abantu bane cyangwa batanu, wa mugore nagera hirya azagira icyo akora kuko urumva umugabo ntakintu yakoze yakoze ubusa”.

Alphonsine yakomeje avuga ko amakimbirane mu ngo atazigera abura niyo abagore baba ba ndongora nitunge ntacyo bitwaye ariko bagahabwa umutekano w’ibintu byabo baba bakoze.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme abwira abagore n’abagabo ko uburinganire buri ku bantu bose nubwo byitwa ko umugabo ariwe urongora ko umugore n’umugabo bose bafite inshingano zo gutunga urugo ariho ahera avuga ko bitagakwiye kwitwa “Ndongora nitunge” ahubwo hakongerwamo ngo Ntunge n’urugo.

Meya avuga ibi yagize ati “Ntabwo ibyo narimbizi ko ariho bigeze gusa ntibakwiye kumva ko barongora bakitunga gusa batunze n’urugo se ahubwo, erega uburinganire ni iki se? umurongoye agufashe no gutunga urugo, nta muntu utunga urugo wenyine, erega n’umugabo ntatunga urugo wenyine nubwo bavuga ko ariwe urongoye, ibyo aribyo byose umugore hari uruhare agira mu gutunga urugo kimwe y’uko yaba ariwe ufite ubushobozi umugabo akamwunganira”.

Meya yakomeje avuga ko ibi atari byo bikurura amakimbirane mu rugo ko azanwa n’ibindi byinshi bisanzwe byo mu miryango kuko abantu baba barasezeranye kubana ibintu babiziranyeho uko urugo rwabo ruzubakwa, aha mayor yakomeje avuga ko ingo zagakwiye kubakwa habanje kubaho ubwumvikane ku mpande zombi Kandi ko bitabujijwe ko umukobwa yarambagiza cyangwa umusore nawe akarambagiza.

Mu busanzwe mu miryango y’abashakanye mu mategeko avuga ko umutware w’urugo abashakanye aribo babyumvikanaho ubwabo, Ibintu binezezwa na bamwe mu bagabo n’abasore bavuga ko nta pfunwe bibatera kuko ari ubwuzuzanye.

Nshimiyimana Francois i Nyanza

KGLNEWS.COM

 

Related posts