Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Ndi mwiza haba ari kwisura no mu buriri ndabyiyiziho ikibazo umugabo wanjye arenda gushakana n’ undi bakorana. Nkore iki mugire Inama bavandimwe banjye.

 

Umugore uvuga ko ari mwiza ku bigaragara inyuma ndetse akaba yiyiziho kwiyubaha n’ubwitonzi , yagaragaje ko umugabo we ari mu nzira zo kumuharika nyamara abona uwenda kumutwara umugabo ntacyo amurusha.Uyu mugore aragisha Inama kugira ngo abashe gukiza urugo rwe.

Nubwo bigoye kumva no kumenya ko uwo mwashakanye aguca inyuma, nanone biragora kwakira ko uwo mwashakanye munyuze mu mategeko no mu rusengero agiye kuguharika kandi nyamara muri wowe warabonye ko ntacyo udakora ndetse ubonako uri na mwiza cyane.

Uyu mugore yabivuze mu magambo make , asaba inama z’uko yakwitwara kugira ngo agarure umugabo we uri kurarurwa n’uwo bakorana.Uyu mugore yagize ati:” Muraho neza, ndi umugore ndubatse, mfite umugabo tubana gusa ntabwo twari twagira umugisha wo kubona umwana mu myaka 3 tumaranye.Ni ukuri , nzi ko ndi umwe mu bagore beza bari kuri iyi Si urebeye inyuma no kukibero cyiza gishamaje mfite.

Nteye neza kandi umugabo nawe ahora abimbwira  nubwo nta mwana dufitanye.Umunsi umwe numvise inkuru z’uko umugabo wanjye anca inyuma ku mugore bakorana , nzakumwegera ndamubaza arampakanira , ndamwinginga ngo ambwire aranga ambwira ko ntabihari , ariko abo bakorana bampereza amafoto yiherereye n’uwo mugore , gusa ikibabaje baherutse kumpa ifoto barimo gusomana.

Nukuri mfite agahinda gakomeye cyane , ndimo kwibaza icyo nakora , ndimo kwibaza uko nabigenza ariko nabuze aho mpera, ndi kubona ngiye kubura umugabo wanjye.Ntakirya hano , ntakinyitaho nkambere , muri make yarahindutse n’ubwo ampakanira buri kimwe”.

Related posts