Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ndayisenga Fuad wakiniye Rayon Sport yatangaje ibintu bikomeye Kuri Rayon Sport nyuma yo kumenya uko iyikipe yitwaye ku isoko ryo kugura abakinnyi. Soma witonze!

Ikipe ya Rayon Sport ni ikipe iri mumitwe ya benshi muri ikigihe ndetse ni ikipe yagiye igarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye kubera ukuntu yitwaye mukugura abakinnyi bazayifasha muri uyumwaka w’imikino. kurubu hari kuvugwa inkuru y’ibyo uwahoze ari Captaine wayo Ndayisenga Fuad yatangaje nyuma yo kumenya ko umwataka Paul Were wakinaga mugihugu kimwe na Fuad akaba yatangaje amagambo akomeye cyane ndetse agahumuriza abafana ba Rayon Sport nyuma yibyabaye kumunsi w’ejo ubwo umukino wa Gicuti bari gukina na Police Fc yo muri Kenya wahagarikwa kandi abafana bari bamaze kugera kukibuga. wakwibaza ngo uyumugabo niki yaba yatangaje kuri Murera? Soma inkuru uyirangize uraza gusobanukirwa.

Uyumugabo ubitangaza ko akunda ikipe ya Rayon Sport ndetse akaba anayifata nk’ikipe yatumye impano ye igaragara nubwo yanakiniye andi makipe atandukanye yahano mu Rwanda ndetse n’iwabo i Burundi, yatangaje ko ari ibyishimo bikomeye kuba iyikipe noneho iri gutanga icyizereko byibuza abafana bayo bazishima muri uyumwaka w’imikino ndetse anashimangirako mugihe iyikipe itagira ibibazo byo kuba yavunikisha abakinnyi muri season hagati ntakabuza yatwara igikombe cya Championa.

Abajijwe icyo ashingiraho atangaza ibintu nkibi, Ndayisenga Fuad yatangaje ko iyikipe ahantu hose idanangiye ngo haba mu Izamu imeze neza, ngo muri bamyugariro ho ni ibindi bindi ngo mukibuga hagati hayo harusha urutare gukomera ngo kandi mubasatira izamu uwitwa Will Onana, Paul were na Musa Camara ngo kubwe niyo attacje izaba iteye ubwoba mu Rwanda. uyumugabo kandi yavuzeko ikintu ashingiraho abyemeza ngo nuko iyikipe yaguze abakinnyi bakiri bato, bafite ishyaka ngo kuburyo bashobora gukina imino ta yose ndetse yongeraho ngo mwarabibonye kumukino bakinnye na Vipers ndetse Rutsiro, ni abakinnyi bageze muminota 80 wagirango bari muminota 15 yambere. ibi rero nibyo bikwereka ko ikipe idasanzwe kandi twese nk’abafana turi inyuma y’iyikipe kugirango igere kubyo ikwiriye.

Nkwibutseko uyu Ndaysienga Fuad yakiniye amakipe atandukanye aho yatangiriye gukina umupira mu ikipe y’abakiri bato ba Vitalo yomu burundi akaza kuzamurwa mu ikipe nkuru aho yaje kuva muri 2007 akerekeza mu ikipe ya APR FC akahakina umwaka umwe maze akerekeza muri Kiyovu Sport yakiniye imyaka 2 ubundi akaza kubengukwa na Rayon Sport yakiniye imyaka 4 aho yavuye agahita yerekeza muri Sofapaka yo muri kenya akirimo nabugingo nubu.

Related posts