Umukinnyi wa filime wo muri Tanzania, Irene Uwoya wamamaye nka ’Oprah’, yavuze ko Katauti yamukundaga cyane ndetse ntacyo atari gukora ahubwo ari we wamunanije kugeza batandukanye.Ibi uyu mugore uri mu bafite agatubutse yabugarutseho mu kiganiro “Ukuri wahishwe” yahuriyemo n’abarimo Kajala.
Irene Uwoya yavuze ko impamvu atigeze avuga ku itandukana rye na Ndikumana Hamad Katauti wabaye umukinnyi w’Amavubi akanayabera Kapiteni ari uko ntawabimubajije.
Ati “Sinabuvuzeho kuko nta muntu wabimbajijeho ariko na none simbona impamvu yo kubivugaho.”
“Gusa na none kubivugaho si ikibazo kuri njye. Ni iki mushaka kumenya.”
Bahise bamubaza bati “Byagenze gute ngo utandukane na Ndikumana.”
Irene Uwoya yahise agira ati “Mbere na mbere navuga ko mu buzima bwanjye bwose bw’urukundo ni we mugabo (Ndikumana Hamad Katauti) wankunze cyane, ndakeka mu bagabo bose bankunze ari we wa mbere, yarankunze cyane cyane cyane, yanshyiraga imbere kurusha we.”
Yavuze ko uyu mugabo wabaye umutoza wa Rayon Sports akitaba Imana muri 2017 yanashyiraga akazi ke mu bibazo ariko ngo umugore we yishime, gusa ngo kubera ubwana, baje batandukana.
Ati “Sinatinya kuvuga ko icyatumye dutandukana ari njyewe ku giti cyanjye. Yari umuntu unkunda cyane, byageze aho agirana ibibazo n’ikipe ye kubera njyewe. Icyo gihe nari ntaratuza, ninjye nyirabayazana, ndakeka harimo n’ubwana, njye narongowe mfite imyaka 22, nari nkiri muto mbona nshaka gukora ibindi bintu.”
“Nakwifuje ko icyo gihe cyakabaye ubu. Twatandukanye kubera ibyo. Kumubura ni kimwe mu bintu bimbabaza n’ubu.”
Abajijwe ikintu yamubwira nubwo atakiriho, ariko abaye ahari icyo yamubwira, Oprah mu kiniga cyinshi, amarira ashoka ku matama yagize ati “Ndatekereza ko nakoresha umwanya wose ushoboka nkamusaba imbabazi.”
Irene Uwoya yakoze ubukwe na Ndikumana Hamad Katauti muri 2008, muri 2013 baza gutandukana.
Nyuma y’aho byavuzwe ko yakoze ubukwe na Dogo Janja ariko muri iki kiganiro yaje kubihakana avuga ko yakoze ubukwe bumwe mu buzima ari ubwo yakoranye na Ndikumana.
