Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Ndacyari kuri ‘payroll’ ya Rayon Sports!” Muhamed Wade hari akazi atarasoza muri Rayon Sports

Umutoza w’Umunya-Mauritanie, Mohamed Wade wari umaze igohe atagaragara ndetse bivugwa ko yatandukanye na Rayon mu ibanga rikomeye, yatangaje ko agifitiye Ikipe ya Rayon Sports amasezerano ndetse ko ikinamuhemba nk’uko amasezeranye ye yabivugaga.

Ni ibyavuye mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru, B&B Kigali kuri wa Gatanu taliki 17 Gicurasi 2024.

Muri Kanama mu mwaka ushize wa, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yahaye akazi Umunya-Mauritanie w’imyaka 38, Mohamed Wade nk’uwari umutoza wari wungirije Yamen Zelfani utaratinze muri iyi kipe.

Icyakora, nyuma yo gutandukana na Yamen kubera umusaruro nkene, uyu Munya-Mauritania yahise asigarana inshingano zo gutoza iyi kipe nk’umutoza mukuru.

Amaze guhabwa inshingano zo gusigarana ikipe nk’umutoza mukuru, Mohamed Wade nta bwo umusaruro we wabaye mwiza ndetse hateketezwa kumushakiraho uzamwungiriza ariko ubuyobozi bw’iyi kipe buza gusanga butaba bukemuye ikibazo, ni ko kuzana umutoza mukuru, Umufaransa Julien Mette maze Wade ntiyongera kugaragara ku kibuga; yaba yungirije cyangwa umutoza mukuru.

Kugeza ubu Rayon Sports yari itaremeza ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza byeruye ndetse nta n’undi uzi amakuru ye kugera igihe aganiririye na B&B.

Muri iki kiganiro ni ho yavugiye ko akiri muri Murera kandi ko n’umushahara we uza neza nta kibazo.

Ati “Ntabwo natandukanye na Rayon Sports, Turacyari kumwe, Ndacyari umukozi wayo kandi nzubahiriza amasezerano yange. Yego abantu ntabwo bambona, ariko ndahari hari ibyo ngifasha Rayon Sports kuko ndacyari umukozi wayo.”

Umunyamakuru yongeye kumubaza niba ibi bisobanuye ko yaba agihembwa na Rayon Sports kandi atakigaragara.

Mu kumusubiza yagize ati:”Nakubwiye ko ngifitanye nayo amasezerano, bivuze ko ngihembwa na yo. N’ubwo hagiye habamo birantega ariko Rayon Sports nta kibazo mfitamye nayo. Hari abibwira ko hari ikibazo mfitanye nabo, ariko nge ntacyo nishinja. Mbayeho ubuzima bwange butuje, udakunda kuvugavuga cyane. Ndahari rwose.”

Muhamed Wade mu mikino 12 Mohamed Wade yatoje Rayon Sports nk’umutoza mukuru, yatsinzemo itandatu, atsindwa 3, anganya 3. Wade kandi asigaranye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe kuko mu UKwakira 2023, ari bwo yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 2.

Mohamed Wade aracyahembwa na Rayon Sports

Related posts