Nari umukobwa mwiza buri musore wese yifuzaga ,niswe Dayimoni bitari bikwiye_ Divine ibyo icupa rya Gas ryamukoreye biteye agahinda

Uwineza Divine avuga ko yakuze ari umukobwa nk’abandi ariko akaba yaraje kugira ikibazo asoje amashuri yisumbuye atangiye Kaminuza ari bwo yahuye n’impanuka ya Gas iramwangiza.

Ni mu kiganiro uyu mukobwa umaze iminsi amafoto ye ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko yahiye muri 2023.Ati “Hari mu gitondo ndimo nihuta nshaka kujya ku ishuri ndavuga ngo reka nteke icyayi ngende nyweye, nafunguye gas ariko kwa kundi uba ugiye kurasiraho umwambi mbona ni ibintu ntazi bishaka gutomboka, mpita nzimya noneho ka kambi nari nsigaranye mu ntoki mpita nkata hasi, kumbe hasi yahuzuye yahamenetse, nyine mpita numva ni nka bombe, ni ukuvuga hose ihita inkubita.”

Isura ye yahise ihinduka umukara amera nk’uwashiririye, yagiye kwa muganga akavuriro yabanjeho babonaga bidakomeye ariko nyuma atangira kugenda abyimba bahita bamwohereza CHUK ari naho bahise bamubaga yongera gukanguka asanga umubiri we wose upfutse.Ati “Nta kintu natekerezaga kubera uburibwe. Hahandi ubabara ugatitira kubera uburibwe. Nabyutse hari amajwi y’abantu benshi baje kundeba, namaze ukwezi n’igice ntareba mpfutse ahantu hose.”

Yakomeje kandi avuga ko ubwo yari asohotse ageze hanze yababajwe cyane n’umuntu wamwise Idayimoni.Ati “Naciye hantu nsuhuza umuhungu yari ameze nk’aho yarimo gutera jardin kwa kundi uca ku muntu ukavuga uti ’mwiriwe’, yarahindukiye akimbona yagiye yirukanka avuga ngo ’abonye umudayimoni’.”

Divine yavuze ko yari umukobwa mwiza utagize icyo abaye rero ko nta muntu ukwiye kwiratana ubwiza ko ahubwo bakirata Imana, ko uko umeze uyu munsi ushobora kubyuka byahindutse.