Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

‘Nari namaze kwiheba!’ Manick Yani yahishuye uburyo King James yamugezeho yamaze kwiheba

Umuhanzi ukiri muto Manick Yani umaze kwamamara mu ndirimbo yakoranye na King James yitwa Akayobe iri kubica bigacika yahishuye ko bagiye gukorana iyi ndirimbo amaze kwiheba bitewe no gushakisha umujyanama yaramubuze.

Uyu musore usa n’aho ari kuzamuka muri iyi minsi nubwo we atemeranya n’ababivuga uko, kuko we avuga ko umuziki awumazemo igihe kitari gito bityo atazi impamvu abantu bamwita mushya atazi icyo bashingiraho gusa we avuga ko ntacyo bimutwaye.

Manick avuga ko mbere y’uko ahura na King James yaramaze igihe ashakisha umuntu wajya amufasha mu bikorwa bye bya muzika nk’umuntu warufite impano ariko bikaza kurangira amubuze burundu agahitamo kwikorera ibintu bye adateze ko hari umuntu uzamufasha.

Avuga ko yazengurutse mu bantu benshi ashakisha uwamufasha harimo Junior Giti wamubwiye ko adahagaze neza mu buryo bw’amafaranga ku buryo yafasha abahanzi babiri bityo ko nta kintu yamufashije.

Uyu musore avuga ko atigeze atuza na rimwe yakomeje gushakisha aza guhura n’umushoramari uba hanze y’igihugu ariko nawe ntibyabasha gukunda ahubwo ahita nawe amuhuza na Rocky Kirabiranya na we uzwiho kujya afasha abahanzi gusa na we ntiyagira icyo amufasha.

Manick avuga ko King James yamugezeho yaramaze kwiheba ndetse yariyakiriye avuga ko ubwo nta mujyanama ateze kubona ndetse yiyemeza gutangira gukora ibintu bye nta gutekereza kubyo kuba yafashwa n’umuntu runaka.

Akomeza avuga ko King James  ari we wamwihamagariye nyuma yo kumva agace gato k’indirimbo akayobe yari yarakoze akamubwira ko ashaka kumufasha ariko bahereye kuri iyo ndirimbo gusa yabanje kubishidikanya ko yaba ari King James koko atari abatubuzi.

King James kuri ubu yiyiemeje gufasha uyu musore binyuze muri sosiyete yashinze ifasha abahanzi yitwa Zana talent, akaba yaratangiranye na Manick Yani bitewe n’ubuhanga budasanzwe yamubonyemo.

 

Related posts