Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Narasambanye Intanga zinshiramo II Kureka guca inyuma fiancée wanjye byarananiye II inshuro zirenga 1000?

Mfite agahinda ushobora kuvuga ko niteye,mubyukuri Nshobora kumvikana nabi ariko mwihangane munyumve kuko ibyo nahoze numva ari ukwishimisha bimeze kumbera ikibazo gikomeye cyane mu buzima bwanjye kuburyo nanjye nsigaye nireba nkiyanga.

Kuri ubu mfite imyaka 32, mfite akazi katari kabi, ntabwo nubatse ariko mbihorana muri gahunda gusa bikanga kubera impamvu ubu maze kubona ko nshobora kuba ari jye ziturukaho ari nayo mpamvu mbandikiye ngo mutangaze case yanjye bangire inama, ariko ntimutangaze umwirondoro wanjye kuko numva ntacyo byamara cyane. Nziko ndibuhabwe inama zimwe zikamfasha.

Nize i Butare muri Kaminuza y’u Rwanda, njya kuhatangira nari umuhungu utarakubaganye mu bwana, gusa nari nzi uko kuryamana n’umukobwa bimera kuko nari narabikozeho rimwe muri secondaire ariko sinabisubira na gato kuko usibye sentiments z’amsegonda nka 20 izindi circonstances nabikozemo zari mbi cyane bituma mbyanga.

Ibintu byaje gukomera ubwo naringeze mu mashuri ya kaminuza kuko noneho ubushyuhe bwariyongeye.

Ngeze muri Kaminuza mu mwaka wa kabiri nacuditse n’abasore bamenyereye inzoga no gusambana, ninjira mu ngeso gutyo, ntangira nsambana n’abakobwa babaga bari available namenye kubera abo basore, ubundi nanjye ntangira kujya nishakira abandi bashya. Nibura buri kwezi nabikoraga nka kabiri, numvaga bidakabije, kandi naririndaga sinakoreraga aho, mbese numvaga nta kibazo na kimwe.

Narangije 2008 ngira amahirwe mpita mbona akazi ahantu ntatangaje ari naho ngikora ubu, ubuzima bw’i Butare nabukomereje no mu kazi, gusa noneho kuko nari mbonye ifaranga birushaho, umukobwa nifuzaga mbona ashoboka twaracudikaga tukaryamana akavaho hakaza undi.

Bigeze 2009 nkundana n’umukobwa dushwana uwo mwaka utararangira, muri 2011 nkundana n’undi noneho numva we mfite gahunda ifatika yo kumurongora tukabana, ariko nsanga ibintu by’ubusambanyi arandenze cyane ngira amahirwe mufatana n’undi mugabo mukuru mbona uko muvaho.

Ndavuga nti reka nihe igihe nitonde nshake umukobwa mwiza witonze nanjye mpinduke ndeke ingeso yo gusambana (nari nsigaye mbikora buri week end buri week end) ubundi mfate gahunda ifatika.

Icyo nashoboye ni ugushakisha umukobwa gusa, ariko kwisambanira ku ruhande byo nkabikora nkarahira nti ubu ni ubwa nyuma ariko Vendredi agatima kakarehareha, umubiri ugasususmira kwihangana bikanga ngahita mpamagara uwo tudaherukana.

Byakomeje gutyooooo kugeza 2012 mbona umukobwa w’umukristu mwiza pe, yaba ku mubiri no ku mutima, mubwira uko numva namukunze, haciyeho iminsi aransubiza amwbira ko nanjye yankunze.

Gusa ngira ibyago amenya ingeso zanjye kuko yabajije abantu ntazi maze araza ambera imfura arambwira ati ndagukunda ariko ingeso zawe narazimenye. Ambwira ko niba ntikosoye ako kanya azandeka nkagenda nawe akigendera.

Sinamugoye, ntaho nari guhera mpakana kuko numvaga amfiteho amakuru pe, kandi nkumva nanjye ntambesyera kuko ndiyizi sindi mwiza. Nahise murahirira Imana ko ntazongera ndetse nanjye nkumva nemeranywa n’umutima wanjye ko ntazongera.

Namaze nka 5 mois narifashe kuko n’umukobwa nawe yari yarambwiye ko nzagira icyo mubaza ubukwe burangiye, kandi ndabimwubahira.

Ariko ibintu byarongeye biba nabi kuko kwakundi nahamagaraga abo dusambana noneho barambuze nanjye baranyihamagarira, ngo ko nabuze, ngo narirase, ngo umukobwa yaranziritse ngo nabaciye amazi ibintu nk’ibyo….

Haciye iminsi noneho biranga pe, umukobwa umwe wakundaga kuza tukishimisha arambwira ati birakabije ndaje nkurebe, ndabanza ndanga ariko bigeze aho araza neza neza biranga kuko numvaga nanaza muhakanira ariko ntibyari gushoboka kuko ni umukobwa utacika yabishatse kandi ubimenyereye cyane, niwe ubyikorera.

Ubwo kuva ubwo mera nk’umuntu usaze ndongera ndasubukura ariko noneho ntangira kujya numva umutima unshinja cyane nkabikora nihishahisha ku buryo bukomeye ngo umukobwa atongera kubimenye.

Bigeze mu ntangiriro za 2014 mpanga ubukwe na fiancée wanjye tubushyira mu mwaka utaha kuko hari amasomo ari kurangiza, gusa nyine nkakomeza kwihisha ariko nawe sinzi ikintu kibimubwira nkabona arankeka, ubundi nkabona ntiyishimye mbese nubwo ataramfata ariko nkabona asana n’ubyiyumvamo. Urukundo ntiruturyohere twembi ariko ikibazo ndabizi neza ko ari njyewe.

Mu by’ukuri n’ubu ndacyamuca inyuma kuko abakobwa twabikoranaga ntabwo banyoroheye kandi ni benshi kandi nanjye ingeso yabaye ndanze. Natekereje kujya kwa muganga wo mu mutwe ariko sinabikora, naganiriye na bamwe mu zindi nshuti nungutse bagerageza kumfasha kubireka ariko byaranze.

Hari sport nakoraga igatuma mpuga muri week end ariko nayo ubu yarananiye kubera kumva ndi umuhemu mu buzima, nsigaye nigunga, nsigaye numva ntacyo maze, ubundi nkumva sinshaka kwegera abantu, ubundi nkumva ndashaka kuba ndi kumwe na fiancée wanjye igihe cyose nkumva ndamukunze cyane ariko nakwibuka ko ndi umuhemu kuri we nkumva ndamutinye, hari n’ubwo ampamagara umutima ukankuka ubwo bukanyica.

Mu by’ukuri hari ubwo ngerageza gutekereza nk’umuntu mukuru nkumva amafuti ndimo ngomba kuyavamo ako kanya kandi nkumva ni ibintu byoroshye, ariko kubishyira mu bikorwa ni ikibazo gikomeye cyane kubera ingeso yanyokamye (niko navuga) n’abo tuyikorana babaye benshi kuko barenga 15 batandukanye.

Maze kubibonamo ikibazo gikomeye cyane kuko nagerageje kwirwanirira ngo nkivemo byaranze, narasenze uko mbishoboye biranga, ntekereza kujya kwa muganga nkumva sinzi neza aho bavura iyi ndwara, icyo nsabye mbicishije hano ni inama z’uko nakwitwara mu kibazo nk’iki ubu kimaze kundenga.

Kuri ubu nabuze urubyaro kuberako nasambanye cyane bikageraho inanga zinshiramo ndibaza uko nzabigenza kugira ngo mbashe ku byara.

Mfite  agahinda niteye ariko nanjye sinjye ni umubiri wabinteye nkabura amahoro kuko numvaga nasambana buri munsi.

Nahoze ndi umusore ukundwa nabakobwa benshi ariko kuva bamenya ingeso yanjye kuri ubu ntanumwe ukinyiteza.

Bakunzi ba kglnews mbasabye inama zanyu kuko kugeza nubu kureka iyo ngeso byarananiye.

Related posts