Nahimana Shassir watwaranye igikombe cya Championa na Rayon Sport akaba arinacyo gikombe iheruka, kurubu yongeye kugaragaza ko uyumusore nawe ari mubamaze kwihebera iyikipe isanzwe ikundwa na benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ariko wakongeraho ko iyikipe yanayikiniye igihe kitari gito ndetse akaza no kuyigiriramo ibihe byiza bikarushaho gutera akanyamuneza abumvise ibyo yabwiye mwene wabo Eric Mbirizi uherutse gusinyira ikipe ya Rayon Sport. wakwibaza ngo ese yaba yamubwiye iki cyangwa ni iki yaba yifurije ikipe ya Rayon Sport? Komeza usome inkuru.
Ubusanzwe ikipe ya Rayon Sport yajyaga ihirwa n’abakinnyi bakomoka mugihugu cy’abaturanyi cya Burundi, ariko iyikipe ikaba imaze igihe iri mubibazo bikomeye yanyuzemo by’imiyoborere ariko kurubu ikaba isa naho yamaze kwigobotora ingoyi yo kudaha ibyishimo abafana bayo na cyane ko ariyo ifite abafana benshi hano mu Rwanda. mukugura abakinnyi rero iyikipe ya Rayon Sport yongeye gutekereza kubakinnyi b’abarundi maze niko guhitamo ko yazana Mbirizi Eric ngo aze gufatanya n’abandi bakinnyi ba Rayon Sport mugutanga ibyishimo nkuko n’abandi bakinnyi bakomoka muri icyo gihugu babigenje.
Uyu rutahizamu rero wabiciye bigacika muri Rayon Sport Nahimana Shassir yabwiye uyu mwene wabo mbirizi Eric ko abakunzi ba Rayon Sport icyintu cyambere kuri bo ari ibyishimo, ndetse amuhishurira ko mugihe yabikora neza akabashimisha byatuma aba bafana ba Rayon Sport banamugabira. usibye ibyo kandi uyumusore yifurije ikipe ya Rayon Sport kuzagira umwaka mwiza w’imikino ndetse anayifuriza kuba yazatwara igikombe cya Championa y’u Rwanda nkuko kugeza ubu ariyo ntego iyikipe ifite nyamukuru.