Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Kwibuka

Nagiye mu gisirikare kugira ngo nzihorere_Ubuhamya bwa Kazarwa Frank warokokeye mu mugezi w’ Umuvumba.

Kazarwa Frank warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Nyagatare mu mugezi w’Umuvumba mu buhamya bwe yatanze kuri uyu wa 13 Mata 2024 ubwo hibukwaga abatutsi bishwe muri 1994 bakajugunywa mu mugezi w’ Umuvumba yavuze ko bakubiswe bakanatemwa bahambiriye amaguru n’amaboko.

Ati:”Amateka yanjye ni maremare,ndagerageza kuvuga make,Tariki 27 Ukwakira,nibwo nafashwe ndagiye badufata turi batanu,muri bo ninjye warokotse,baradufata badushyira Rwemasha mu kigo baraduhambira akandoyi,amaguru n’amaboko.Noneho bakajya bazamura bageza aho bareshya bagakubita hasi,baradukubita cyane ku buryo twanabinginze ngo banaturasa bakatubwira ko badafite amasasu yo gupfa ubusa,noneho ku mugoroba badupakira imodoka batuzana Nyagatare,hariya hari ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi,nka saa Moya n’igice nibwo badutwaye ku Muvumba hariya,batangira kudusogota,nakurikiye babiri babasogota mu mihogo.Njyewe ndavuga nti nanjye niko bagiye kunyica maze nkuruza inda ngira ngo ntwarwe n’amazi gusa aho kwicwa n’imishyo baba barambonye barakurura kuko hari nka saa Moya n’igice bankandagira ku gakantu basogota mu mugongo,barangije baraterura banaga mu mazi nibwo nagonze akantu kakuma kabagamo noneho nkazamukiramo ndakegamira nuko ngumaho.”

“Mugenzi wanjye w’undi we amazi yahise amukubita aragenda,noneho abadukoraga ibyo bumvishe ntawe utabaza bahita basubira mu gahirigisi kari katuzanye baragenda.Ndaramo nka saa sita hazamuka imvubu iza itonoma ndavuga nti igiye kunshamo kabiri ku bw’amahirwe mbona irakutse igiye kurisha ibyatsi,ubwo mbayemo nka saa kumi ndavuga nti sinapfuye,abaza baca hejuru y’ikiraro barambona ndapfa nabi na none,ni uko ntekereza gutwarwa n’amazi,nsange bagenzi banjye mpfe ntakundi.Ni uko amazi nkikubitamo arantwara ariko ubwo harimo igiti cy’umukinga cyaguye,nshinga ivi nkizamukiraho ndakirenga ngiye kumva numva inka zirabiye,ngenda nkebera uko umuhanda uteye ngira ngo batambona,ngo ndebe ko nasubira mu Marashi twari turimo kugira ngo mbone abampambura kuko amaboko yarakiziritse amaguru yahambuwe bagiye kudusogota.Nka saa kumi n’imwe abana baba barambonye babiri hari mo ufite imyaka 11 cyangwa 12 n’undi wa 15 baba barambohoye.Ingabo zo kwa Habyarimana zivuye kurwana n’Inkotanyi nibwo nanyeranyereje baramfata banshyuhiriza amazi,kuko bari banjombaguye ibyuma n’imyenda nari nambaye baba bantwaye kwa muganga Kizinga.”

Frank yakomeje avuga ko  akirokoka yinjiye mu gisirikare ashaka kwihorera kubamuteraguye ibyuma,gusa ngo yagezemo baramwigisha arahinduka

Ati:”Nkimara gukira aho nari ndwariye kwa muganga naravuze nti n’ubundi nari ngiye gupfa,reka njye mu gisirikare,ubwo nagiyeyo mfite imigambi mvuga ko ntinapfa nzihorera ku wankoze ibi byose,ngezeyo ndigishwa ,ibyo wifuzaga uri umusivili ntiwabikora wageze mu gisirikare kuko bikuvamo,hashimwe Inkotanyi zaturokoye.”

Peresida wa Ibuka mu karere ka Nyagatare, Bimenyimana Jean De Dieu, yavuze ko kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu mugezi w’Umuvumba bifasha imiryango yabo yarokotse Jenoside kwiyubakamo ikizere.

Ati:”Mu by’ukuri uyu munsi hibutswe abatutsi bishwe bakajugunywa mu mugezi w’ Umuvumba,ubutumwa natanga ni uko abarokotse Jenoside banezerewe kuko bibutse ababo bagafata umwanya wo kubibuka,kwibuka amateka yagiye abaranga,nibura bakayaheraho kugira ngo aho batari babashe kuhababera ndetse baniyubakamo ikizere cy’ ejo hazaza barushaho kwiteza imbere.”

Yakomeje avuga ko bakomeje gushakisha imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu mazi kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro.

Ati:”Ntabwo bose baraboneka,kuko tumaze kubona imibiri umunani ariko abajugunywemo bari hejuru yabo turacyashakisha  kuko ni ngombwa ko uzajya aduha amakuru,tukamenya amakuru uko bimeze azajya ashyirwa ku rutonde kugira ngo nawe ajye yibukwa nk’uwajugunywe mu mugezi w’Umuvumba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yavuze ko Jenoside yakoranywe ubugome ndengakamere.

Ati:”Turashimira abantu mwese mwaje hano kwifatanya natwe kwibuka abatutsi bajugunywe mu migezi,by’umwihariko uyu munsi tukaba twagiye ku mugezi w’Umuvumba,aho twabahaye icyubahiro dushyira indabo mu mugezi w’ Umuvumba.Muri Jenoside abishe abatutsi bakoresheje ubugome bw’indengakamere kandi bakoresheje uburyo butandukanye tuzi ariko wenda harimo ubwo twakwibukiranya,hari ukujugunya abantu ari bazima cyangwa bishwe mu migezi,hari kujugunya abantu mu misarane no mu byobo,hari no gushyingura  abantu ari bazima,hari ugukoresha ibikoresho bituma abantu bicwa iyicarubozo birimo ubuhiri,n’ibindi.”

Meya Gasana yakomeje avuga ko muri iki cyumweru cy’icyunamo habonetse abafatanyabikorwa bakomeje kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994,aho hamaze gutangwa inka zigera muri 20 ku barokotse Jenoside zirimo 14 zatanzwe n’amadini n’amatorero.

Igikorwa cyo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu mugezi w’Umuvumba cyabanjirijwe n’urugendo rwakorewe kuva mu ihuriro ry’ imihanda ahazwi nko ku Kiyenzi werekeza ku mugezi w’Umuvumba,aho hanashyizwe indabo ku mugezi mu rwego rwo guha icyubahiro abatutsi bajugunywemo.

Kugeza ubu akarere ka Nyagatare gatangaza ko hamaze kumenyekana abatutsi  umunani bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu mugezi w’Umuvumba.

KGLNEWS

Related posts