Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuruamakuru mashyaUbuzima

Nabuze umuhungu dukundana | Bavuga Ko Nsa Nigisimba | Baranseka Cyane Bikambabaza:UBUZIMA BWE BWATURIJIJE

Nabuze umuhungu dukundana | ibibyimba byangirije Ubwiza bwanjye | Abantu barambona bakikanga abatoteza banyita inyamaswa.

Bakunzi ba kglnews.com,Uyu munsi turi mu murenge wa Karengera Akarere Ka nyamasheke mu ntara y’uburengerazuba aho twaje gusura umwana w’umukobwa ufite ibibyimba biteye ubwoba mu maso.

Iyi ni inkuru ishingiye ku mwana w’umukobwa wahuye n’ubuzima bubi akiri muto,Amazina ye yitwa Uwumukiza Olive,akaba afite uburwayi bukomeye cyane bw’ibibyimba mu maso.

Uyu Oliva avuga ko ubu burwayi yabuvukanye akivuka akabukurana gusa ngo uko imyaka yagiye yicuma niko nabwo bwakomeje kwiyongera kuburyo nawe yageze aho akabiburira ubusobanuro.

Oliva ni umwana w’umukobwa ufite  imyaka 22 ari nayo amaranye n’ubu burwayi nkuko byumvikana mu mvugo ye ati”Maze imyaka 22 nkaba nyimaranye n’ubu burwayi butarakira nabuze ubushobozi bwo kwivuza ndatuza”.

Oliva asobanura ko ababyeyi be bamubwiye ko ari gutya yavutse aho yavukiye mu bitaro bya Mwezi bamwohereza ahitwa mu bushenyi biranga noneho bamwohereza Ikibungo naho bikomeza kwanga aribwo bamwohereje I kigali ahageze bamubwira ko kugira ngo akire ari uko yajya kwivuriza mu bitaro byo Hanze y’uRwanda.

Nkuko abisobanura avuga ko kwa muganga bose bamubwiraga ko ari ikibazo cy’amazi menshi mu misaya ariyo mpamvu ngo yateye ubu burwayi ariko ngo bakaba badafite ubushobozi bwo kumuvura agakira.

Mu ijambo rya ati” kwa Muganga bampaye taransiferi yo kujya kwivuza mu bitaro bitandukanye byo mu bihugu bitandukanye nka Uganda ariko twabuze ubushobozi bwo kujyayo.

Ati”Rwose twabuze ubushobozi,ubushobozi bwacu bwagarukiye mu Rwanda gusa,amasambu yose baragurishije kuri ubu ntamutungo dusigaranye twagurisha waduha ubwo bushobozi bwo kujya kwivuza.

Abaturanyi be basobanura ko uyu olive afite ibibazo bikomeye cyane cyane mu mibereho ye aho asoza ikikiganiro yasabye ubufasha bwo kuba yabona umuterankunga wamufasha akaba yabona ubushobozi bwo kuba yajya kwivuza hanze muri Uganda.

Related posts