Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Na we arabizi ko afite ikibazo”_Chairman wa APR FC avuga ku musaruro w’umutoza ugifitiwe icyizere

Chairman w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC, Col. Richard Karasira avuga umusaruro w’umutoza w’iyi kipe, Darko Nović utashimishije abafana utamusize na we ubwe, icyakora ko agifite amahirwe n’umwanya wo gukosora ibitaragenze neza kuko bamuzanye bamubonamo ubushobozi.

Ni ibyo uyu muyobozi yatangaje kuri uyu Kabiri nyuma y’imyitozo iyi kipe yakoze mbere y’umunsi umwe ko yerekeza muri Tanzania kwesurana na Azam FC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.

Ni nyuma kandi y’uko uyu mutoza w’Imyaka 52 y’amavuko atorohewe n’ibihe muri APR FC nyuma y’uko atsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya FERWAFA Super Cup 2024, nyuma gato yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup muri Tanzania.

Chairman, Col. Richard Karasira avuga ku mutoza Darko Nović yagize ati “Umutoza rero amaze amezi abiri arenga, ndatereza ko na we uburyo bwe yahisemo gutangiza yabutangije yizeye y’uko hari icyo bwamufasha ibyo ari byo byose nawe arababaye.”

Yongeyeho ko “N’iyo unaganiriye na we urabona ko umusaruro utamushimije ,hari ibyari bimushobokeye,hari ibyari bimugoye kubera ko cyane cyane twashakagamo ingufu mu basatirizi ariko tuza gukubitana n’icyo kibazo cy’aho benshi batanambaye.”

Uretse ibitaragenze neza, uyu muyobozi yavuze umutoza afite umukoro, amahirwe n’umwanya byo gukosora ibitaragenze neza kuko bamuzanye bamubonamo ubushobozi.

Ati “Numva ko ibyo aribyo byose na we ari mu kazi arabizi ko afite ikibazo umwuka uhari arawubona. Tukaba twizeye ko nk’abakurikira imyitozo urabona ko hari ibyo arimo arahindura. Umutoza arabishoboye,twamushatse tubizi ko abishoboye umusaruro mubi bazawutubaze turabizi ko abishoboye nanabihamya.”

Kugera ubu, abafana ba APR FC ba Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] bategereje kubona abakinnyi baguriwe n’Ubuyobozi bakoreshwa.

Muri uyu mwaka APR FC yongereyemo abakinnyi barindwi b’abanyamahanga barimo Abanya-Ghana babiri: Richmond Nii Lamptey na Seidu Dauda Yussif, Abanya-Nigerie babiri: Godwin Odibo na Nwobodo Chidiebere Johnson; Umunya-Sénégal, Alioum Souané; Umunya-Mauritanie, Mamadou Sy ndetse n’Umunya-Mali, Mahamadou Lamine Bah.

Chairman wa APR FC avuga ko intangiriro za Darko zitabaye nziza, icyakora aracyafitiwe icyizere!

Related posts