Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco Mustapha uzwi nka Ndimbati, yasubije Kabahizi Fridaus babyaranye abana babiri b’impanga, uherutse kuvuga ko Ndimbati yongeye kumusaba ko baryamana kugira ngo amuhe amafaranga yo kumufasha kurera abana ni nyuma y’uko yakomeje kuvuga ko abantu batagira urukundo ari bo bashatse ko afungwa kugira ngo atongera gusabana n’abana be.
Mu minsi yashize ni bwo hatangiye gusakara ikiganiro Fridaus yakoze avuga ko Ndimbati aherutse kumukangisha kutongera kumuha amafaranga amufasha kurera abana babyaranye, ngo natemera ko baryamana.
Icyakora iki kiganiro ntabwo cyavuzweho rumwe kuko hari abuvuze ko uyu mukobwa akomeje kubizamukiraho kugira ngo akomeze yamamare ndetse arebe ko yahakura amaronko [kuri YouTube].
Mu kiganiro Ndimbati yanyujije kuri shene ye ya YouTube yitwa NDIMBA-TV, yavuze ko mu bizima bwe ikintu yicuza [asaba imbabazi umugore we, abana be, umuryango we…] ari uko yaryamanye n’uyu mukobwa [Fridaus], ndetse ngo kandi ibyaba byose arabizi ko abari kumushuka ngo akomeze amuvugeho harimo umugabo we basigaye babana kandi ngo ntabwo yakora ikosa ryo kongera kureba ubwambure bwe.
Uyu mukinnyi wa Filime ndetse n’urwenya, yagaragaje ko yababajwe cyane no kuba uyu mukobwa yaramukozeho ikiganiro nk’iki, ndetse avuga ko yababajwe no kuba uyu mukobwa amwita umusaza kandi nawe atari umwana nk’uko abitekereza.
[yabikoze nkugisha inama abamukurikira], Ati “Mwa bantu mwe mu mbwire, niyo waba utagira ubwenge urabona wasubira kwa Fridaus n’ibyago yanteje?”
Icyakora Ndimbati n’ubwo avuga ko ababajwe cyane n’ibyo uyu mukobwa yavuze, yatangaje ko agiye kuba acecetse kuko amubikiye amabanga menshi ndetse ngo umunsi umwe n’azongera kumva agarutse mu kanwa ke byose azabishyira hanze.
Yunzemo ati “Fridau wampaye amahoro, sinshobora gukora ikosa ryo kongera kureba ubwo bwambure bwawe kandi ubyo kwivugishwa ngo twahuye uri umwana sibyo kuko duhura ntabwo wari isugi ahubwo wabanaga n’umumotari, abaturanyi bawe barabizi, ubimenye kandi njye narakuzinutswe ndetse ntabwo wansebye kuko igisebo cya mbere ni ukuba nararyamanye nawe.”
Ndimbati asubije Fridaus mu gihe hari abantu benshi bakunze kumwibasira bamutuka bakamushinja ubugome no gushaka guharabika Ndimbati, icyakora we avuga ko ibyo aba amuvugaho ari ukuri.
Ni mu gihe abantu benshi bakurikiranira bya hafi aba bombi bakunze kuvuga ko batabyitereramo kuko abantu babyaranye nta wamenye ibyabo, ndetse hari n’abakunze kuvuga ko aba bombi bari mu gatwiko.