Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mwibanga rikomeye Undi mukinnyi asinyiye Rayon Sport. Irebere aho yakinaga n’umwanya aje gukinaho muri Gikundiro!

Ikipe ya Rayon Sport, yamaze gusinyisha undi mukinnyi mw’ibanga rikomeye cyane ndetse uyumukinnyi akaba arumwe mubakinnyi bakiri bato bifuzwaga n’amakipe menshi haba ayahano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. ese uyumukinnyi yaba yakinaga kuri kangahe cyangwa yaba yakinaga muyihe kipe? Soma witonze uko yaje kwemeranwa na Rayon Sport.

Ikipe ya Rayon Sport, ni ikipe isanzwe imenyereweho ibanga rike cyane cyane mubihe nkibi byo kugura no kugurisha abakinnyi, ariko muri ikigihe, bisa nibyahindutse kuko iyikipe usibye ibivugwa mubitangazamakuru ariko iyikipe ntiyari yatangaza ko yaba yaratangiye kugura abakinnyi cyane ko bivugwako mu ibanga rikomeye, ikipe ya Rayon Sport yaba yararangije kugura abakinnyi bayo ndetse nabasigaye itarasinyisha bakaba baramaze kumvikana nabo.

Nkuko rero iyikipe byavuzweko yaba yaramaze gusinyisha abakinnyi batandukanye, byamaze kumenyekana ko umusore w’umunyarwanda wakinaga mubwugarizi bwa Gasogi United witwa Nkubana Marc yaba yamaze kumvikana na Rayon Sport ndetse bikaba bivugwa ko hasigaye ko ikipe ya Rayon Sport yishyura ikipe ya Gasogi umwaka umwe w’amasezerano uyumusore yarasigaje mu ikipe ya Gasogi United.

Uyumusore benshi bemeza ko ari numero kabiri mwiza mu Rwanda cyane ko akiri muto ndetse akaba yaragize amahirwe yo kugira umwaka mwiza w’imikino muri gasogi ndetse akaba yaragiye agaragaza urwego ruri hejuru cyane ugereranije n’abandi. uyumusore rero biramutse bikunze niwe waza kuba umusimbura wa Nizigiyimana Karim Makenzie bivugwa ko yaba yaramaze gutandukana na Rayon Sport.

Related posts