Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mwene samusuri, avukana isunzu! LeBron James agiye gusigira umuhungu we itabaza muri NBA bakinana mu ikipe imwe [AMATEKA]

Ikipe ya Los Angeles Lakers ikina Shampiyona y’Igihugu ya Amerika mu mukino wa Basketball [NBA], yatoranyije Bronny James, umuhungu wa rurangiranwa LeBron James ngo azayikinire mu mwaka utaha w’imikino, nk’uko bitangazwa na NBA.

Bronny James w’imyaka 19 y’amavuko ni we muhungu w’imfura wa LeBron James ufite agahigo ko gutsind amanota menshi mu mateka ya NBA.

Kuri uyu wa Kane taliki 27 Kamena 2024, nibwo NBA yatangaje ko Bronny James nyuma yo kwigaragaza mu ikipe ya Kaminuza ya USC [University of Southern California], yashyizwe ku rutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi beze byo gukina iyi Shampiyona ikomeye mu mukino wa Basketball ku Isi.

Nubwo muri Nyakanga umwaka ushize [2023], ubwo yakiniraga USC, Bronny yagize ikibazo cy’umutima, ntiyatinze gukira ndetse arushaho kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi bafite impano y’agatangaza aka ya mvugo igira iti “Mwene samusuri, avukana isunzu”; ibintu byatumye nta kuzuyaza agaragara nk’umwe muzatwara urumuri rwa Basketball mu bihe bizaza.

Nyuma y’aho, ikipe ya Los Angeles Lakers isanzwe ikinamo Se, LeBron James w’imyaka 39 yahise imusamira hejuru, ndetse nta gihindutse agomba kuzayikinira mu mwaka utaha w’imikino.

Bronny na Se, LeBron umuherwe ubarirwa na “Forbes” ubutunzi bw’asaga miliyari 1.2 y’Amadolari ya Amerika, nibatangira gukina mu ikipe imwe, bizaba ari ubwa mbere mu mateka umuhungu na se bakinnye muri NBA mu gihe kimwe kandi mu ikipe imwe.

Abakurikiranira hafi Shampiyona y’Igihugu ya Amerika mu mukino wa Basketball, NBA bemeza ko iki ari igihe cye cyiza cyo guha umuhungu we itabaza akarikomeza mu buryo butigeze bubaho mbere muri NBA, kuko azaba amukina iruhande amwereka aka na kariya.

Lebron James w’imyaka 39, amaze gukina imyaka y’imikino 21 muri NBA, aho yatsinze amanota arenga 40,497 [utabariyemo aya Play-Offs z’uyu mwaka], ni yo menshi mu mateka ya basketball ya NBA; ibituma afatwa nk’umukinnyi b’ibihe byose muri uyu mukino.

Umuhungu wa LeBron James, Bronny James agiye gukinana na Se muri Los Angeles Lakers

Related posts