Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mvukiyehe Juvenal yatakambiye abakunzi ba Kiyovu Sport kubera umwuka mubi yateye. Inkuru irambuye..

Hari ku Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2022, nibwo umutoza wa Kiyovu Sports , Alain-André Landeut ” yahagaritswe nyuma yo gutsindwa na Gasogi United , gusa amakuru meza agera kglnews.com nuko uyu mutoza yamaze ku garuka ku mirimo ye yo gutoza iyi kipe.

Mu mukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 3-1, umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko umutoza agomba kumenya ko baba bashyizemo amafaranga yabo adakwiye kuvanga ibintu,bityo amuhagaritse.Ati”Hari abantu tuba twashoyemo amafaranga yacu. Hari imyanzuro namubwiye ko kuva uyu munsi atongera gutoza ahagarara, ibindi akaza ku kazi tukamubwira imyanzuro twamufatiye.”Ibi byaje kuzamura umwuka mubi ndetse byatumye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukora inama y’igitaraganya, yarimo n’uyu mutoza mukuru Alain-Andre Landeut.

Nyuma y’iyi nama Juvenal yagiranye ikiganiro na televiziyo ya Kiyovu Sports yisegura ku bakunzi bayo, avuga ko ibyabaye byose babitesha agaciro bagaha umwanya abatoza bagakomeza akazi kabo ko gushaka igikombe kigishoboka.Yagize ati ” Kuva ku Cyumweru twatsindwa na Gasogi United habaye ibintu byinshi ndetse harimo n’ibyatewe n’uburakari, ubwo twavugaga ko umutoza agomba kuza ku kazi agahabwa ibaruwa yo kumuhagarika, ariko ibyo byose twabitewe n’umujinya ndetse n’umusaruro twari dukuye mu mukino.”

Yakomeje ati “Nkaba mvanyeho amagambo menshi arimo aravugwa,nkaba mpumuriza abafana ba Kiyovu Sports.Ibibazo byose byiganwe ubushishozi.Komisiyo twashyizeho kugira ngo tube twabona igisubizo mu maguru mashya.Igisubizo twakibonye ntabwo ari ukwirasa,ntabwo ari ukwisandaza ahubwo”. Alain-André Landeut yagaruwe mu mirimo, Gusa ejo yanze gukoresha imyitozo.

Related posts