Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports nyuma yo kubona bigishoboka ko yatwara igikombe, abakinnyi 11 yategetse ko bazabanza mu kibuga Rutsiro FC barayitura umujinya wose batewe na Sunrise FC

 

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugera mu karere ka Muhanga, umutoza w’iyi kipe Mateso Jean De Dieu aremeza ko agiye gutsinda Rutsiro FC mu buryo budashidikanwaho na buri umwe nubwo ntakizere gikomeye cyo gutwara Shampiyona.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yahagurutse mu mujyi wa kigali yerekeza mu karere ka Muhanga gukomeza kwitegura umukino barakinamo n’ikipe ya Rutsiro FC imaze iminsi ivuga ko igomba kubona amanota 3 arayigumisha mu cyiciro cya mbere.

Ikipe ya Kiyovu Sports yari ifite inyota yo gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka nyuma y’imyaka 30, biteganyijwe ko uyu munsi bari bukorere imyitozo ya nyuma kuri Sitade ya Muhanga aho n’ubundi isanzwe yakirira imikino yayo ndetse ari naho hazabera uyu mukino wabo usoza Shampiyona.

Perezida Mvukiyehe Juvenal yatanze ubutumwa amenyesha abakinnyi ndetse n’abafana ko urugamba rumenwa na nyirarwo iyo rwarangiye, bivuze ko yamenyeshaga ko bagomba kuza kureba ikipe yabo kuko urugamba rutararangira bitewe ni uko APR FC nayo ishobora gutakaza imbere ya Gorilla FC bagahita bagitwara mu gihe baba batsinze Rutsiro FC.

Abakinnyi umutoza Mateso Jean De Dieu afatanije Alain AndrĂ© Laundet bazabanza mu kibuga ku munsi wejo, nta mukinnyi n’umwe ubura.

Mu izamu: Kimenyi Yves

Ba myugariro: Nsabimana Aimable, Thiery, Serumogo Ally, Iracyadukunda Eric

Abo hagati: Nshimiyimana Ismael Pitchou, Bigirimana Abedi, Riard Nordien

Ba rutahizamu: Erissa Seksambo, Mugenzi Bienvenue, Iradukunda Bertrand Kanyarwanda

 

Related posts