Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mutsinzi Ange Jimmy yiyongereye ku rutonde rugufi rw’Abanyarwanda bafashije amakipe yabo kubona intsinzi muri Europa League [AMAFOTO]

Umukinnyi ukina mu bwugarizi bw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, Mutsinzi Ange Jimmy, yafashije ikipe ye ya Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan kubona intsinzi yayo ya mbere muri UEFA Europa League ya 2024/2025 imbere ya FC Sheriff yari mu rugo.

Kuri uyu wa Kane taliki 11 Nyakanga 2024, ni bwo hakinwaga imikino y’amajonjora y’ibanze mu gushaka itike y’Amatsinda ya UEFA Europa League.

Ni muri iki cyiciro ikipe ya Zira FK yo muri Azerbaijan ikinamo myugariro w’Umunyarwanda, Mutsinzi Ange Jimmy yatanaga mu mitwe na FC Sheriff yo muri Moldova iwayo kuri Stade Sheriff [Stadium] mu mukino watangiye saa moya zuzuye.

Ni umukino warangiye iyi kipe ya Mutsinzi Ange ibonye intsinzi y’igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 88 gitsinzwe na Davit Volkovi usanzwe asatira izamu ariko anyuze mu mpande.

Uyu Munyarwanda yinjiye mu kibuga ku munota wa 77, asimbuye Stephane Acka, maze afasha ikipe ye kubona igitego ndetse no kukirinda ku kazi gakomeye yakoze akuraho imipira abasore ba FC Sheriff boherezaga mu rubuga rw’amahina ubutitsa.

Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzaba taliki 18 Nyakanga 2024.

Mutsinzi Ange yabaye umunyarwanda wa gatatu wakinnye irushanwa rya UEFA Europe League, kandi akinira n’Ikipe y’Igihugu Amavubi nyuma ya nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katawuti na Edwin Ouon.

Kapiteni Bizimana Djihad na we ashobora kwiyongera kuri uru rutonde kuko ikipe ye ya Kryvbas Kryvyi Rih na yo yatsindiye iyo tike yo gukina UEFA Europe League.

Taliki ya 1 Nyakanga 2024, ni bwo Mutsinzi Ange Jimmy wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Muhanga, Rayon Sports na APR FC mbere yo kujya muri CD Trofense yo muri Portugal, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Zira FK.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe avuye muri FK Jerv yo muri Norvège yari amaze igihe akinira.

Mutsinzi Ange Jimmy ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda babashije gukina irushanwa ryo ku rwego rwa Kabiri i Burayi bakabona intsinzi!
Igitego cya Davit Volkovi cyatanze intsinzi kuri Zira FC yari yasohotse!
Mutsinzi Ange abaye Umunyarwanda wa gatatu ukinnye UEFA Europa League!

Related posts