Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mutsinzi Ange arakataje muri Conference League, Kwizera Jojea ntatsindwa! Abanyarwanda bakina i Burayi na Amerika bahagaze bate?

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Byiringiro Lague yafashije ikipe ye ya Sandvikens IF kunyagira Gefle IF ikinamo Umunyarwanda, Rafaël York ibitego 4-0, bituma Sandviken IF ifata umwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, mu gihe ku rundi ruhande Mutsinzi Ange Jimmy n’ikipe ye ya Zira FK bakomeje gusezerera amakipe muri UEFA Conference League.

Ni ibikubiye nkuru y’uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina ku migabane ya Amerika n’i Burayi bitwaye muri iki cyumweru dusoje.

Abakina ku Mugabane w’u Burayi 

Mutsinzi Ange Jimmy [Zira FK, Azerbaijan]

Mu ijoro ryo ku wa Kane, taliki 1 Kanama 2024, Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo myugariro Mutsinzi Ange, yasezereye Dunajská Streda yo muri Slovakie ku giteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino y’ijonjora rya kabiri muri UEFA Conference League.

Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy ukomeje kwisanga muri iyi kipe nshya, yakinnye iminota yose y’umukino.

Mu ijonjora rya nyuma ryerekeza mu matsinda, Zira FK yatomboye Osiyek yo muri Croatia. Umukino ubanza uzaba tariki 8 Kanama mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki 15 Kanama 2024.

Mutsinzi Ange Jimmy arakataje muri UEFA Conference League!

Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick [Sandviken IF, Suède]

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Kanama 2024, Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Byiringiro Lague yafashije ikipe ye ya Sandvikens IF kunyagira Gefle IF ikinamo Umunyarwanda, Rafaël York ibitego 4-0, bituma Sandvikens IF ifata umwanya wa gatanu ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Nubwo Umunyarwanda, Mukunzi Yannick atagaragaye kuri uyu mukino ndetse na Byiringiro Lague akaba yari yabaje ku ntebe y’abasimbura, ntibyabujije ko Lague ku munota wa 90+7 w’umukino anyeganyeza inshundura nyuma y’iminota umunani yonyine yinjiye mu kibuga.

Iki cyabaye igitego cya mbere Byiringiro Lague yari atsinze kuva ikipe ye yazamuka mu Cyiciro cya Kabiri. Lague yahise atorwa nk’umukinnyi wagize amanota meza mu mukino kuko yagize amanota 8.4, akurikirwa na Amin Al Hamawi wagize amanota 8.3. Kugera ku munsi wa 17 wa Shampiyona, ikipe ya Sandviken yahise ifata umwanya wa gatanu n’amanota 27.

Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick bakina mu ikipe imwe ya Sandviken IF!

Rafaël York [Gefle IF, Suède]

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Kanama 2024, Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Rafaël York n’ikipe ye ya Gefle IF ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Suède yanyagiwe na Sandviken IF ibitego 4-0.

Nyuma yo gukina umunsi wa 17 wa Shampiyona, Gefle IF ya Rafaël York waje kwinjira mu kibuga ku munota wa 67 yagumye ku mwanya wa 11 n’amanota 18.

Bizimana Djihad [FC Kryvbas Kryvyi Rih, Ukraine]

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Kanama 2024, ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine ikaba inakinamo, Bizimana Djihad yatwaye neza mu mukino ufungura iyi Shampiyona ya 2024/2025 itsinda ikipe ya Chornomorets Odesa igitego 1-0.

Kapiteni w’Amavubi, Bizimana yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 84 w’umukino.

Bizimama Djihad yatangiye Shampiyona muri Ukraine!

Abakina ku Mugabane wa Amerika 

Kwizera Jojea [Rhode Island, USA]

Ikipe ya Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri ikinamo Umunyarwanda, Kwizera Jojea kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Kanama 2024 kuri Stade ya Keyworth [Stadium] yanganyije n’ikipe ya Detroit City FC yo muri Leta ya Michigan igitego 1-1.

Kwizera Jojea ari mu bakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ndetse yitwara neza. Uku kunganya kwatumye Rhode Island ica agahigo ko kumara imikino 8 yose idatsindwa.

Rhode Island ya Kwizera Jojea [N⁰17] imaze imikino 8 idatsindwa!
Nshuti Innocent [One Knoxville Sporting Club, USA]

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikipe ya One Knoxville Sporting Club ikinamo Umunyarwanda, Nshuti Innocent ntiyakinnye umukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri isanzwe ibarizwamo kuko iri kwitabira umukino w’irushanwa rya USL Jägermeister Cup igomba gukina kuri uyu wa Gatandatu taliki 10 Kanama 2024.

Nshuti Innocent aragaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu!

Related posts