Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Mutabazi yatwaye umudali muri Kigali International Peace Marathon 2024, atanga ubutumwa ku Banyarwanda [AMAFOTO]

 

Umunyarwanda Mutabazi Emmanuel ukinira Ikipe ya Police Athletics Club yatwaye Umudali wa Bronze mu Isiganwa rya Kigali International Peace Marathon ry’uyu mwaka wa 2024, nyuma yo kuza ku mwanya wa gatatu muri “Half Marathon”.

Yari ku nshuro yayo ya 19 kuva ikinwe bwa mbere muri 2005, Kigali International Peace Marathon ya 2024 yatangiriye kuri BK Arena kuri iki Cyumweru, itangizwa na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Umunyarwanda Mutabazi Emmanuel yegukanye Umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri Half Marathon akoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 27.

Nyuma yo kwegukana umwanya wa Gatatu,Mutabazi Emmanuel yabwiye ikinyamakuru kglnews.com ko ari ishema ku Banyarwanda bose.

Yagize ati:” kuba negukanye umwanya wa 3 biranshimishije cyane ndetse akaba ari ishema ku Banyarwanda muri rusange.Ibanga nta rindi nuko niteguye neza mbifashijwemo n’ubuyobozi bwanjye bwa Police Atletic Club aho bamenyeye buri kimwe bituma mbasha gutera imbere mu byon kora.”

Yakomeje agira ati:”Mu byukuri umukino ngororamubiri ni mwiza watunga uwukina, ukanamufasha kubaho mu buzima bwiza,inama natanga ku bakiri bato ni bawukunde nawo ni umukino nk’iyindi mikino yose.Icyo nakwizeza abanyarwanda nuko dushoboye kandi kandi umwaka utaha n’umudali wa mbere tuzawutwara ntakabuza.”

Mutabazi Emmanuel ni umukinnyi w’umukino ngororamubiri. Yavukiye mu Murenge wa Kamubuga ,Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru. Ubu akaba abarizwa mu ikipe ya Police athletics club.

Mutabazi Emmanuel avuga ko yageze mu ikipe ya Police Athletic Club biturutse mu marushanwa y’Umurenge Kagame Cup.

Ati:”Nageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2018,ubwo nari maze kwegukana imidari 2 ya mbere ku rwego rw’igihugu mu Murenge Kagame Cup muri Metero 5000 no muri Metero 15000.”

Muri uyu mwaka, Mutabazi Emmanuel yabaye uwa mbere mu irushanwa rya Cross Country ryabereye muri IPRC Kicukiro aho yabaye uwa mbere,si ibi gusa kandi mu Kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka yitabiriye Djibouti International Half Marathon aho yabaye uwa Gatatu aho yazanyemo igikombe n’umudali wa Bronze.

Umwanya wa Gatatu yegukanye yahembwe ibihumbi bitatu by’Amadorali y’Amerika.

Umunyarwandakazi Imanizabayo Emeline na we yegukanye Umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri Half Marathon akoresheje isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda abiri.

Abari bayiyandikishijemo ni 10,183 bo mu bihugu 35 barimo abavuye hanze 4,001. Muri abo harimo abasiganwe muri Half Marathon y’ibilometero 21, yiyandikishijemo 3,605 na Full Marathon y’ibilometero 42, yiyandikishijemo 1,142.

Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie-Solange Kayisire; Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, Lt Col (Rtd) Kayumba Lemuel, bitabiriye iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro.

Mu bandi harimo Ange Kagame n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, na bo bari mu bakoze intera y’ibilometero 10 mu cyiciro cya ’Run for Peace’.

Mutabazi Emmanuel yahawe ishimwe ry’ibihumbi bitatu [3] by’Amadolari ya Amerika

Mutabazi yahawe Umudali wa Bronze nyuma yo kuza ku mwanya wa gatatu
Mutabazi avuga ko iri ari ishema ku Gihugu

Minisitiri wa Siporo, Madamu Munyangaju Aurore ni we wafunguye iri siganwa ku mugaragaro

Kigali International Peace Marathon 2024 yitabiriwe n’abatari bake!

Related posts