Mutabaruka muri Gen_ Z Comedy yavuze uburyo yahuye na KNC ,avuga amahitamo ye kuri The Ben na Melodie

 

Umunyamakuru Angeli Mutabaruka uzwi cyane mu biganiro bya TV1, yasangije abitabiriye Iseka Rusange rya Gen-Z Comedy byinshi ku buzima bwe birimo uburyo yahuye na Kakooza Nkuliza Charles, uko abona ihangana hagati ya The Ben na Bruce Melody ndetse n’ibindi yakora abaye atari umunyamakuru.

Angeli Mutabaruka yari umutumirwa muri Gen-Z Comedy yabaye ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026.Ubwo yakirwaga imbere, ahagana mu ma saa 20h50, Fally Merci ari nawe utegura Gen-Z Comedy, yahise amubaza igihe yahuriye na KNC bakorana uyu munsi.

Yavuze ko ahura na KNC bwa mbere hari muri 2009, ndetse uwo munsi ari nabwo yahuye ku nshuro ya mbere na Muramira Regis nawe umenyerewe mu itangazamakuru ry’imikino mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko kuri we afata KNC nk’umuntu usanzwe, ariko yongeraho ko ari umuyobozi Mukuru w’Ikipe ya Gasogi United.Ati” KNC ni umuntu usanzwe, yitwa Kakooza Nkuliza Charles, Mwene Murego, niko muzi ariko akaba na Perezida wa Gasogi United.”

Abajijwe umuhanzi akunda hagati ya The Ben na Bruce Melodie, adaciye ku ruhande yasubije ko ari The Ben.Mutabaruka wabonaga ko yirekuye yahise abazwa uko yabonye imitaramire y’aba bahanzi bombi mu gitaramo cya ‘The Nu Year Groove’ baheruka guhuriramo tariki ya 01 Mutarama 2026, maze avuga ko yanyuzwe cyane n’imitaramire y’uyu muhanzi akunda.Ati “Nishimiye The Ben rwose, ubuse Papa wawe ashaje wamwanga? Ikindi twe nk’abantu ba The Ben twemera ko Bruce Melodie yaturushije ku mukino ariko ntabwo aturusha Shampiyona.”

Mutabaruka yabajijwe uko abona itangazamakuru uyu munsi bitandukanye no mu gihe cyabo, avuga ko abarizamo ubu baba barangamiye kubaka ubwamamare kandi mu gihe cyabo bitarabagaho.

Yaboneyeho gusaba abanyamakuru bashya kwirinda inyota yo kwamamara mbere y’ibindi, kuko rimwe na rimwe binabagusha mu byaha bibajyana mu buroko.Ati “Abanyamakuru b’ubu bazamo baziko baje kubaka amazina, bikarangira batayubatse ahubwo nayo macye bari bafite agasenyuka, njya mbabona amazina yarasenyutse bakabajyana hariya hakurya unyuze LP ugakomeza hakurya iyo, kubaka izina mu itangazamakuru nta bibamo ushatse no kuryubaka waryubakira ku izina ryawe bwite.”

Uyu mugabo utajya arya indimi yakomeje avuga ko ibyo abantu bajya babona ameze nkukozanyaho bya hato na hato na we KNC mu kiganiro RIRARASHE, ari ibintu bisanzwe kuko abantu barenze umwe bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye ku ngingo runaka.

Mutabaruka yifashishije urugero rw’abantu bari bitabiriye iki gitaramo avuga ko ubaganirije wasanga bumva ibintu mu buryo butandukanye.Ibi byahise bizamukiraho ikindi kibazo aho yabajijwe niba hari indirimbo za KNC akunda, maze asubiza ko yikundira indirimbo za The Ben na Israel Mbonyi.Ati ” Njyewe se ugirango hari indirimbo nkunda zitari iza The Ben wenda n’iza Mbonyi, ko numva ntazindi ndirimbo nkunda ra!”

Fally Merci yahise abaza Angeli Mutabaruka niba KNC yaba ari umuhanzi yemera, asubiza ko nta ndirimbo ze azi ariko nazimenya azasubiza iki kibazoAti ” Ntabwo nzi indirimbo ze, nzafata umwanya nzumve wenda nimwongera mukantumira nagize amahirwe yo kugaruka, nzakubwira iyo nkunda rwose, ariko njyewe nkunda indirimbo za The Ben na Mbonyi, iza Munyakazi ntabwo njya nzumva.”

Mutabaruka yaboneyeho kugira inama urubyiruko rukishakisha rugerageza kubaka ubuzima, yo kwigirira icyizere ndetse no kugabanya kurebera ku bandi.Ati “Urafata umuntu umugire icyitegererezo cyawe uburyo yabayeho nibwo wabayeho? Ba wowe, wigirire icyizere ibyo twumva ngo ufite umuntu w’icyitegererezo cyawe ibyo bireke, kandi ugabanye abantu bitwa abajyanama, abajyanama benshi barayobya, n’abacye ugize amahirwe wabareka.”

Mu gihe k’iminota 25 yaganirije abitabiriye iki igitaramo, Mutabaruka yabajijwe ikindi kintu yakora aramutse ahagaritse itangazamakuru, asubiza ko atari umworozi mwiza, akomeza avuga ko ibyo kuba padiri nabyo amahirwe yabyo yarangiye.Gusa ahishura ko hari umwuga agiye kwiga ku minsi iri imbere ari nawo yakora aramutse ahagaritse ibijyanye n’itangazamakuru.Ati ” Hari umwuga ngiye kujya kwiga muri iyi minsi, wo gukora imigati, nzakora imigati njyewe.”