Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Musore: Dore uburyo 4 bwagufasha kugabanya uburakari bw’ umukunzi wawe mu gihe mwashwanye icya 2 n’ ingenzi cyane, inkuru irambuye..

Burya ngo ntazibana zidakomanye amahembe niyo mpamvu rero igihe washwanye n’ umukobwa mukundana , hari ibintu by’ ingenzi bitandukanye byagufasha kongera kumusubiza mu mutuzo amahoro akongera agahinda hagati yanyu. Ni ibisanzwe ko umukunzi wawe ubona yifata nabi , ushobora kumureka akababara mu rwego rwo kumuha isomo ariko nanone ntabwo wakwemera ko umukobwa wihebeye ahogora. Niba wamubabaje musabe imbabazi n’ ubwo bigoye.

Muri iyi nkuru uramenya neza uko wakwita ku mukunzi wawe mu gihe yakurakariye cyane.

Tangira umuha umwanya uhagije, mureke avuge ikibazo afite ndetse akubwire buri kimwe yifuza kugira ngo abohoke, hanyuma wige kumusaba imbabazi ukoresheje imbaraga zose zishoboka. Abokobwa hari ubwo babyuka nabo batazi ibijya mbere bakisanga barakaye cyane . ni byiza kwirinda guhubuka ariko ntukamureke ngo amare igihe akirakaye . nk’ uko twabivuze haruguru , umukunzi wawe niba yakurakariye , mureke mwicarane muganire.

Dore uburyo bwagufasha gutuma umukunzi wawe yongera guseka n’ ubwo yarakaye.

1.Mube hafi.Rwana n’ amarangamutima ye kugeza uyaboneye igisubizo. Ni wowe muganga afite , ntukamuve iruhande.

2.Muganirize: Mubwire ngo mbabarira. Iri jambo mbabarira ntabwo risobanuye ko ari wowe wari mu makosa, ariko rigaragaza ubutwari ufite n’ uburyo umukunda cyane, Numara kumusaba imbabazi uzahite umuha umwanya wenyine. Niba umukunzi wawe yakurakariye uzakoreshe ubu buryo.

3.Muhe umwanya avuge kandi umwumve cyane. Birumvikana ushobora kwirwanirira ukanga agasuzuguro cyangwa kujya mu ikosa kubera ibyo uwo mukundana ari kuzana. Icara utuze , ucishe make wumve ibyo avuga , ahari nta n’ ubwo azi ko ari we uri mu ikosa cyangwa ni wowe ariko ntabwo azi uko yakwitwaraho. Mureke umugenze gake.

4.Huza inshuti ze muganire museke ubababwire agahinda ufite. Ubundi iyi ngingo rwose niyo tugize iyanyuma kubera kuko hari igihe wisanga wakoreshejwe n’ amarangamutima yawe mbere y’ igihe. Nuganira n’ abantu be ba hafi , ukabamuregera azagufata nk’ umuntu ukomeye kubera ko wamuhaye umwanya ugatekereza no ku nshuti ze. Niba ashaka kubana azumva.

Related posts