Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Mushiki wa Bamporiki wamaze kwamamara nka Dore Imvubu ahishuye ko abangamiwe nikibazo gikomeye mumushinga afite. soma inkuru irambuye!

Ikigero cyo kwamamara kimaze gutuma benshi bakora ibidakorwa abandi bagakora ibyo twakwita nk’amabara ariko mubyukuri ibyo baba bagamije ni ukwamamara. kurubu hamamaye umukobwa waje avugako avukana na Hon Eduard Bamporiki uyumukobwa akaba yaraje atangaza ko ari umuhanzi akaba aje guhindura umuziki nyarwanda aho kwikubitiro yahereye kundirimbo ye banamwitiriye iyondirimbo akaba yarayise dore imvubu.

Abenshi bagiye babona akavideo kumukobwa watangiye kwamamara kumbuga nkoranyambaga, aho yumvikana asubiramo indirimbo zitandukanye muburyo busekeje ariko kandi uyumukobwa akaba avugako afite indirimbo nyisnhi cyane ariko ngo akaba atacyandika indirimbo ze ngo kuberako zose yamaze kuzimenya akaba azizi mumutwe. uyumuhanzi kazi mushya watangiye aririmba indirimbo yitwa Dore imvubu ndetse ikaba yaramaze gukwira hose hari ikintu gikomeye yatangaje ubwo yaganiraga na The choice live dukesha ayamakuru.

Uyumukobwa utangaje kandi usekeje cyane yatangaje ko muri ururugendo rwe rw’umuziki, yatangiye guhura n’imbogamizi z’abagabo n’abahungu batangiye kumuhamagara bamutereta bamusaba urukundo , ariko kubwe akaba abona ari imbogamizi zikomeye cyane kumuziki we ndetse akaba abona bishobora kuzamuteranya n’aba bantu ngo kuberako atiteguye kuba yakwinjira murukundo mbere yuko akora umuziki we nkuko abishaka.

Uyumukobwa kandi witwa Valentine akomeje gutuma benshi bavuga amagambo atandukanye kubera ko avugako ari umuvandimwe wa Bamporiki, uyumukobwa kandi ukomeje kugenda asetsa benshi kubera ukuntu ari kwitwara mucyo yita umuziki yatumye haba abahanzi, ndetse n’abafana baseka baratembagara kubera ibihangano bye.

Related posts