Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze:Umugore nyuma yo kwihekura akavuga ko umwana yariwe n’imbeba RIB yamutaye muri yombi.

Ku wa 27 Kanama 2023 mu Kagari ka Buruba mu murenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze nibwo umugore waho yafashe umwanzuro ugayitse wo gukora icyaha cyo kwihekura nyuma yo kubyara ariko uruhinja rukaburirwa irengero.

Inkuru mu mashusho

Abaturanyi be twaganiriye na bo bavuga ko yabyaye umwana mu ma saa saba z’ijoro y’itariki twavuze ruguru bagakeka ko yaba yaramunize, dore ko mu ma saa munani ngo yagiye kwa muganga agasiga umwana mu nzu ye, akaba yemeza ko yagarutse mu rugo akabura urwo ruhinja, akavuga ko imbeba zaba zamuriye.

Gusa bikimara kuba byateje urujijo cyane aho abo baturage bo bibaza uburyo imbeba zarya umwana, zikarya n’imyambaro nyina yari yamufubitse.

Mu kiganiro n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, avuga ko uwo mugore yamaze kugezwa mu rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyuve, aho akurikiranweho icyaha cyo kwihekura nuko magambo ye agira ati “Uwo mugore ari gukurikiranwa na RIB kuri station ya Polisi ya Cyuve, akurikiranyweho icyaha cyo kwihekura. Asanzwe abana n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko”.

Uyu muvugizi kandi yakomeje agira ati “Nyuma yo kubyara, uruhinja rwabuze, ntirugaragara, kandi na we ntabwo ashaka kugaragaza aho ruri”.

Gusa mu butumwa uyu muvugizi yatanze yagize ati “Birarenze kumva ko umuntu ashobora kwihekura akiyicira umwana, nubwo bigikurikiranwa kuko ntabwo biramenyekana uko byagenze gusa RIB iracyari mu iperereza, kuko bivugwa ko yabyaye agasiga uruhinja mu rugo akajyana na Nyirabukwe ku Kigo Nderabuzima, bagaruka ngo uruhinja akarubura, hagati aho haracyakorwa iperereza”.

Yasoje kandi agira inama abaturage agira ati “Inama twagira abantu ni uko bamenya ko kwihekura ari icyaha gihanwa n’amategeko, nubwo umuntu yaba afitanye ikibazo n’umugabo, ariko ntabwo umuti ari ukwihekura”.

Related posts