Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze:Umugore nyuma yo gukaranga agahumuza mu gace atuyemo inyama z’ihene byarangiye atawe muri yombi ataziriye.

Ibiro by’ Akarere ka Musanze

Mu Kagari ka Bikara mu murenge wa Nkotsi ho mu karere ka Musanze haravugwa inkuru idasanzwe y’umugore w’imyaka 42 wafunzwe akekwaho kwiba ihene y’umuturanyi yarangiza akayibaga bagasanga inyama zayo mu gisenge cy’inzu ye.

Inkuru mu mashusho

Mu kiganiro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi Bwana Kabera Canisius yatsngaje ko uwo mugore yibye ihene y’umuturanyi ku wa Kane akayibagira mu nzu iwe nyuma y’iminsi ibiri inyama zikaza gufatirwa mu gisenge cy’inzu ye (plafond) aho yari akomeje kugenda aziryaho gake gake.

Uyu muyibozi mu magambo ye yagize ati “Nyiri itungo yarakomeje ararishakisha araribura, abaturage bagakeka ko iryo tungo ryagiye ku muturanyi, bagezeyo abana bari mu rugo bavuga ko ihene bayibonye ariko ko bayirukanye batazi aho yagiye, ariko icyagaragaye ni uko bari bayishyize mu nzu bakayibagiramo”.

Uwo muyobozi kandi yakomeje avuga ko nyiri itungo yakomeje gushakisha ihene ye ajya hirya no hino mu masoko arayibura, ariko hakaba undi muturanyi wabo wakomeje kumva impumuro y’inyama mu rugo rw’uwo mugore, atanze amakuru, bafatira inyama z’iyo hene muri urwo rugo.

Kabera ati “Burya inyama ni ibintu bihumura, umuturanyi wundi ni we watanze amakuru aravuga ati, mube maso muri ruriya rugo hari kuvayo impumuro y’inyama, nibwo twasubiye kuri uwo mugore turamuganiriza akomeza guhakana ko yibye iyo hene ariko birangira yemereye ubuyobozi kujya mu nzu kureba ko iyo hene ihari”.

“Ubwo bashakiraga ihene muri iyo nzu, byaje kurangira umwe arebye mu gisenge (Plafond) asangayo umufuka urimo inyama, barebye basanga ni ya hene yibwe, Gusa kuri ubu uwo mugore yashyikirijwe Polisi”.

Related posts