Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze:Imyumbati ndetse na Karoti mbisi byatwaye ubuzima bw’ umwana w’imyaka itanu mu buryo butarimo kuvugwaho rumwe undi  ajyanwa mu bitaro igitaraganya


Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023 mu Kagari ka Sahara mu Murenge wa Busogo Akarere ka Musanze nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umwana w’imyaka itanu (5) bakeka ko rwaba rwatewe n’imyumbati mibisi yahekenye

Inkuru mu mashusho

Abaturage twaganiriye na bo bavuga ko bumvise abana bataka babatabaye basanga barahitwa ndetse banaruka bakomeza kandi bavuga ko bafatanyije n’ubuyobozi bahise bageza umwana muto wari urembye mu kigo Nderabuzima cya Busogo bahindukiye basanga uwasigaye mu rugo na we amaze gufatwa n’ubwo burwayi bavuga ko budasanzwe biba ngombwa ko na we agezwa kwa muganga.

Gusa nyuma yo kubageza kwa muganga, umwana muto ngo yahise yitaba Imana mu gihe mukuru we w’imyaka 10 yamaze koroherwa.

Ku makuru twahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo Bwana Ndayambaje Karima Augustin ngo abo bana bafashwe n’ubwo burwayi budasanzwe nyuma yo guhekenya imyumbati na Karoti aho Yagize ati “Icyo kibazo turakizi umwe yitabye Imana undi ariko we yamaze koroherwa, uwo mwana yavuze ko bari bariye imyumbati na karoti mbisi, nta kundi kuvuga ngo bariye ibindi biryo bihumanye, ababyeyi babo bo bari bagiye mu kazi ntabwo bari biriwe mu rugo”.

Uyu muyobozi kandi yakomeje avuga ko hatahise hamenyekana neza ubwoko bw’iyo myumbati bariye niba yaba ari imiribwa cyangwa se imitamisi gusa avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rukiri mu iperereza mu rwego rwo kumenya neza icyaba cyateye urupfu rw’uwo mwana.

Mu gusoza uyu muyobozi yasabye ababyeyi kuba hafi abana babo bakamenya ko ibyo bariye ko ari bo babibahaye kandi ko bazi neza ubuziranenge bifite.

Related posts