Mu masaha y’ umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023, nibwo uwo mugabo abaturage batabaye umugore wari umaze gukubitwa n’ umugabo we kubera asesagura imitungo akayishyira iwabo.
Inkuru mu mashusho
Byabereye mu Karere ka Musanze, mu Kagari ka Kibuguzo mu Murenge wa Shingiro, nibwo umugabo yatawe muri yombi ubwo yari amaze gukubita umugore we akamugira intere, yahise yihutira kujya kwa muganga kumurwaza.
Ubwo ibyo byabaga, ngo abaturanyi bihutiye gutabara bamwirukankana ku kigo nderabuzima cya Shingiro ngo yitabweho n’abaganga, nyuma batungurwa no kubona uwo mugabo ahabasanze yinjira mu cyumba arwariyemo ababwira ko aje kumurwaza.
Hanyurwabake Théoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, yagize ati “Nk’umuntu wari umaze gutera umugore we imigeri yo mu nda, yanamukubise ku gikuta, kugenda ngo amurwaze bacyetse ko yaba ari amayeri n’uburyo yigiriyemo inama bwo kwigaragaza nk’umuntu wabikoze atabishaka, atabigambiriye. Batekereza ko yaba ari nko kujijisha agira ngo agaragaze ko amufitiye impuhwe”.
Ngo si ubwa mbere akubita umugore we nk’uko Hanyurwabacye yakomeje abivuga ati “Ni yo mpamvu abantu babirebye bagacyeka ko yanahamuhuhurira, babimenyesha ubuyobozi, tumushyikiriza inzego zibishinzwe ngo zikurikirane zinasesengure niba yakurikiranwa cyangwa akarekurwa”.
Ngo biragoranye kwemeza ko ibyo uwo mugabo ashinja umugore we, ko yaba asahurira imitungo iwabo aribyo koko, kuko nta rwego yigeze abimenyesha.
Hanyurwabake aburira abagabo n’abagore kwirinda ikintu cyose cyaba imbarutso y’amakimbirane mu miryango, no kujya bihutira gutanga amakuru ku byo babona bitagenda neza hagati yabo, aho kwihanira.Ati “Baba bakwiye kugana ubuyobozi n’izindi nzego zibegereye bakagirwa inama. Muri iki gihe hari abagore cyangwa abagabo babanye badatekanye, umwe muri bo agashaka impamvu runaka yuririraho cyangwa agira urwitwazo akaba yabangamira mugenzi we, rimwe na rimwe akanamuhohotera yitwaje ko hari ingingo runaka imurengera. Ibyo rero nagiraga ngo nibutse abaturage ko atari byo”.Ati “Bakwiye kujya bagisha inama inzego zibegereye mu gihe babona ko hari ibitagenda neza hagati yabo, byaba na ngombwa bakiyambaza amategeko kuko ateganya uburyo bwose bushoboka bwabafasha gukemura ibibazo hagati yabo amazi atararenga inkombe”.
Mu zindi nama agira abaturage zirimo no kutishora mu gushakana bataruzuza igihe cyemewe n’amategeko, ahereye ku kuntu uyu mugore ku myaka 19 afite, ikiri munsi y’iteganywa n’amategeko.Urugomo ndetse no guhoza undi ku nkeke, biri mu byaha bihanwa n’amategeko abantu baburirwa kwirinda