Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze: Umugabo yafashwe yakoze igikorwa cy’ ubunyamaswa , irondo riramuhagarika bamubajije arya indimi

 

 

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023, nibwo umugabo wo muri Musanze yafashwe yikoreye inkuru yapfuye ubwo yari ayitwaye mu mufuka.

Uyu mugabo wo mu Kagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi wo mu Karere ka Musamze , yafashwe n’ irondo aho bamubonye yikoreye umufuka agenda yihishahisha , baramuhagaruka barebye ibiri muri uwo mufuka basanga ni ingurubu yakaswe umutwe.

Uyu mugabo akekwaho kwiba iyi nkurube mu Kagari ka Nyarutembe Mu Murenge wa Rugera wo mu Karere ka Nyabihu, gahana imbibe n’ Akarere ka Musanze.

Mukezabatware Jean Marie Vianney , Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Akagari ka Bikara , yabwiye Kigali To day dukesha ino nkuru ko yamenye ayo makuru ayahawe n’ umuyobozi w’ umudugudu aho bahise bageza uwo mugabo ku biro by’ umurenge wa Nkotsi mbere yo kumushyikiriza ubugenzacyaha.

Yagize ati” yafashwe n’irondo, aho yabanyuzeho atababonye baramuhagarika, basanga mu mufuka yari yikoreye harimo ingurube yishwe, bamubajije iby’iyo ngurube avuga ko atari iye ko yayibye, avuga n’uwo yayibye, ni bwo bahise babibwira nyobozi y’umudugudu impa amakuru”.

reba inkuru yose mu mashusho

 

Uyu muyobozi w’ Akagari ka Bikara , yasabye abinandika mu byaha by’ ubujura bashaka ibyo bataruhoye kubicikaho , bakayoboka inzira yo gushaka imirimo ibyara inyungu aho kwishora mu byaha bishobora kubateza akaga.

 

Related posts