Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Musanze umugabo yaciye urutoki umugore we ruvaho kubera impamvu itavugwaho rumwe

Mu murenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze hari umugore witwa Mukandutiye Vestine ushinja umugabo we kumubita akoresheje amabuye akayamukubita mu mutwe agamije kumwica ngo dore ko hari hanashize igihe gito amurumye urutoki rukavaho byose akabikora bitewe no kumufuhira.

Uyu mubyeyi mugahinda kenshi ubwo yaganiraga n’ ikinyamakuru Radio/ TV1,  yavuze  ko yahohotewe bitewe nuko umugabo yamubonanye n’undi mugabo maze akamufuhira.Mu magambo ye yagize ati: ” Uru rutoki yarunciye  tuvuye mu bukwe.Yararurumye mu menyo.”

Uyu muturage avuga ko nyuma  yaho amurumiye urutoki kuwa kane w’icyumweru gishize tariki 29 Kamena 2023,nabwo yamukubise amuziza ko amubonanye n’undi mugabo.Ati “Naraje ntambikana na muramu we wari kuza, nkaho yakageze hano duhita dukumirana mu nzira,ati uwo wari kumwe na we ni umugabo wawe,muvuye he? Ndavuga ngo ko ari wowe nari nje kureba ,uyu nirirwanye na we muri kabare,(avuga akabari) ubajije abanyakabare bose bo mu Mudugudu bakubwira ko nigeze mpurira na we muri kabare? Umuhungu nibwo yahise yigendera, niko guhita amfata gutya akankubita,akangira gutya.”Akomeza ati “Yarandyamishije hasi,akajya afata amabuye akayankubita mu mutwe. Ngo narananiranye, ngo ndi igishushwe, wenda n’abaturage bazavuge niba hari umugabo bari bambonanye.”

Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko amaze igihe kinini ahohoterwa bityo ko hagira igikorwa atarahasiga ubuzima.Umwe yagize ati “Ndi umuturanyi we wa hafi dore ntuye aha ariko sinshobora kumara icyumweru ntumvise umudamu ari mu nzu ari kurira, umugabo yamunigiye mu nzu,umugabo we arakinga, abantu bakaza bagahonda inzugi,basahaka kumutabara.”Undi nawe ati “Amakimbirane yabo turayazi.Maze nk’umwaka amakuru nyumva ko umudamu ahohoterwa.”

Mukansano Godence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, yagiriye inama uyu mugore kugaragaza ikibazo cye mu nkiko kugira ngo umugabo akurikiranwe.Yagize ati “Inama nagira uwo mudamu  ni atange ikireko hanyuma namara gutanga ikirego kuri RIB dusigare dushakisha uwo mugabo.”Aho tubimenyeye turaza kubikurikirana, tumenye ikibazo.”

Amakuru avuga uyu mugabo akimara guhohotera umugore we yahise atoroka kugira ngo adakurikiranwa.Muri uyu Murenge habarurwa imiryango 76 ibana mu makimbirane.

Related posts